Perezida Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda ko nta ntambara n’imwe yabatera ubwoba, maze agaruka ku mateka y’i Nyagatare.
Hari mu bikorwa perezida w’u Rwanda Paul Kagame akomeje gukora hirya no hino, mu gihugu cy’u Rwanda byo kwiyamamaza, aha yari i Nyagare, kuri uyu wo ku Cyumweru, yabwiye abaho ko “nta ntambara n’imwe ikwiye ku batera ubwoba, kandi ko nta nahamwe yaturuka.”
Perezida Paul Kagame ni umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi rya RPF-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe kuba ku ya 15/07/2024.
Ubwo yiyamamarizaga i Nyagatare yabwiye abari ba mwitabye, ati: “Nta ntambara yadutera ubwoba. Yaturuka hano cyangwa yaturuka hanze. Oya ntibishoboka.”
Mbere y’uko avuga ibi, yabanje kugaruka ku mateka y’akarere ka Nyagatare ndetse na RPF Inkotanyi by’u mwihariko kuko ari ho Inkotanyi zinjiriye zitangiza urugamba ariko anagaragaza ko muri aka karere n’ubundi ari ho bamwe muri bo basohokeye bahunga mu 1959.
Ati: “Ntabwo ari hano twinjiriye gusa, bamwe muri twe ni naho twasohokeye duhunga mu 1959.”
Yakomeje agira ati: “Icyo gihe twari abana ba bandi bafataga ukuboko, aho twambukiye kujya kuba impunzi mu gihugu cy’abaturanyi na none ni muri aka karere. Ayo mateka murayumva, aho twasohokeye, niho twinjiriye. Dusohoka, byavuzwe, hari uwabivuze hari uburyo abantu babayemo bavuga bati ntiburi bucye. Tugaruka byari ukuvuga ngo bugomba kujya bucya byanze bikunze.”
Yanavuze kandi ati: “N’uyu munsi ku Munyarwanda uwo ari we wese bugomba kujya bucya.”
Paul Kagame yageze naho avuga ko akeka ko ashobora kuba ari umunyamahirwe kurusha abandi. Ati: “Ndi umunyamahirwe. Amahirwe ya mbere ni ukunyura muri ibyo byose imyaka itari mike, aho abantu bibaza niba buri bucye cyangwa bari buramuke, iyo myaka yose njyewe nkaramuka. Ntabwo ari ubutwari bundi, ntabwo ari ikindi, ubwo ni amahirwe. Ariko rero nabyo biravuze ngo waramutse wagize ayo mahirwe, ugomba gukora igituma n’ejo uzaramuka ndetse n’abandi bakaramuka.”
Kagame kandi yibutse Abanyarwanda bagiye benshi muri bo bazize politiki mbi y’igihugu, agaragaza ko azakora ibishoboka ngo aho bari hose bazamenye ko batagendeye ubusa, yongera kugaragaza ko nta ntambara igomba gutera u Rwanda.
Ati: “Ibyo rero nibyo biduha imbaraga, bisa nk’ibya ya ndirimbo ngo nta ntambara n’imwe yadutera ubwoba. Yaturuka hano cyangwa yaturuka hanze. Oya ntibishoboka. Wa mugambi wo kuramuka byanze bikunze n’uwo nguwo, buriya gutora RPF no kuba RPF ni icyo bivuze. Bivuze ko buri Munyarwanda mu gihugu cyacu agomba kuramuka byanze bikunze.”
Paul Kagame yanagiriye inama abakiri bato, abasaba kuzakomeza kuba intare aho kuba imbwa.
Ati: “Abakiri bato, nimwe benshi ndababona hano, ubwo ibihe biri imbere ni byanyu, muzabe za ntare ntimuzabe imbwa. Intare zikomeza kuba intare zigasaza ari intare. Mwebwe batoya rero mufite inshingano zo gukomeza rwa rugendo rw’abanje mbere yanyu, mu bihe biri imbere ni ugutera imbere, ni amajyambere.”
Yasoje ababwira ko mu minsi iri mbere Abanyarwanda ari bo bazajya bihitiramo igihe bajya hanze bafite icyo bagiye gukora n’igihe bazagarukiraho, ariko ari bo babyihitiramo, arangije abasaba kutazatatira igihango.
MCN.
Hey very cool web site!! Man .. Beautiful .. Amazing .. I will bookmark your website and take the feeds also?I am happy to find a lot of useful information here in the post, we need work out more techniques in this regard, thanks for sharing. . . . . .