Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda ko nta ntambara n’imwe yabatera ubwoba, maze agaruka ku mateka y’i Nyagatare.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 7, 2024
in Regional Politics
1
Perezida Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda ko nta ntambara n’imwe yabatera ubwoba, maze agaruka ku mateka y’i Nyagatare.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda ko nta ntambara n’imwe yabatera ubwoba, maze agaruka ku mateka y’i Nyagatare.

You might also like

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Hari mu bikorwa perezida w’u Rwanda Paul Kagame akomeje gukora hirya no hino, mu gihugu cy’u Rwanda byo kwiyamamaza, aha yari i Nyagare, kuri uyu wo ku Cyumweru, yabwiye abaho ko “nta ntambara n’imwe ikwiye ku batera ubwoba, kandi ko nta nahamwe yaturuka.”

Perezida Paul Kagame ni umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi rya RPF-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe kuba ku ya 15/07/2024.

Ubwo yiyamamarizaga i Nyagatare yabwiye abari ba mwitabye, ati: “Nta ntambara yadutera ubwoba. Yaturuka hano cyangwa yaturuka hanze. Oya ntibishoboka.”

Mbere y’uko avuga ibi, yabanje kugaruka ku mateka y’akarere ka Nyagatare ndetse na RPF Inkotanyi by’u mwihariko kuko ari ho Inkotanyi zinjiriye zitangiza urugamba ariko anagaragaza ko muri aka karere n’ubundi ari ho bamwe muri bo basohokeye bahunga mu 1959.

Ati: “Ntabwo ari hano twinjiriye gusa, bamwe muri twe ni naho twasohokeye duhunga mu 1959.”

Yakomeje agira ati: “Icyo gihe twari abana ba bandi bafataga ukuboko, aho twambukiye kujya kuba impunzi mu gihugu cy’abaturanyi na none ni muri aka karere. Ayo mateka murayumva, aho twasohokeye, niho twinjiriye. Dusohoka, byavuzwe, hari uwabivuze hari uburyo abantu babayemo bavuga bati ntiburi bucye. Tugaruka byari ukuvuga ngo bugomba kujya bucya byanze bikunze.”

Yanavuze kandi ati: “N’uyu munsi ku Munyarwanda uwo ari we wese bugomba kujya bucya.”

Paul Kagame yageze naho avuga ko akeka ko ashobora kuba ari umunyamahirwe kurusha abandi. Ati: “Ndi umunyamahirwe. Amahirwe ya mbere ni ukunyura muri ibyo byose imyaka itari mike, aho abantu bibaza niba buri bucye cyangwa bari buramuke, iyo myaka yose njyewe nkaramuka. Ntabwo ari ubutwari bundi, ntabwo ari ikindi, ubwo ni amahirwe. Ariko rero nabyo biravuze ngo waramutse wagize ayo mahirwe, ugomba gukora igituma n’ejo uzaramuka ndetse n’abandi bakaramuka.”

Kagame kandi yibutse Abanyarwanda bagiye benshi muri bo bazize politiki mbi y’igihugu, agaragaza ko azakora ibishoboka ngo aho bari hose bazamenye ko batagendeye ubusa, yongera kugaragaza ko nta ntambara igomba gutera u Rwanda.

Ati: “Ibyo rero nibyo biduha imbaraga, bisa nk’ibya ya ndirimbo ngo nta ntambara n’imwe yadutera ubwoba. Yaturuka hano cyangwa yaturuka hanze. Oya ntibishoboka. Wa mugambi wo kuramuka byanze bikunze n’uwo nguwo, buriya gutora RPF no kuba RPF ni icyo bivuze. Bivuze ko buri Munyarwanda mu gihugu cyacu agomba kuramuka byanze bikunze.”

Paul Kagame yanagiriye inama abakiri bato, abasaba kuzakomeza kuba intare aho kuba imbwa.

Ati: “Abakiri bato, nimwe benshi ndababona hano, ubwo ibihe biri imbere ni byanyu, muzabe za ntare ntimuzabe imbwa. Intare zikomeza kuba intare zigasaza ari intare. Mwebwe batoya rero mufite inshingano zo gukomeza rwa rugendo rw’abanje mbere yanyu, mu bihe biri imbere ni ugutera imbere, ni amajyambere.”

Yasoje ababwira ko mu minsi iri mbere Abanyarwanda ari bo bazajya bihitiramo igihe bajya hanze bafite icyo bagiye gukora n’igihe bazagarukiraho, ariko ari bo babyihitiramo, arangije abasaba kutazatatira igihango.

          MCN.
Tags: AmatekaNta ntambara yadutera ubwobaPaul Kagame
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Nyuma y'uko bimenyekanye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
Ibindi wa menya ku biganiro byahuje u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo mu birwa by’i Zanzibar.

Ibindi wa menya ku biganiro byahuje u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo mu birwa by'i Zanzibar.

Comments 1

  1. kemahasiswaan UNISDA says:
    11 months ago

    Hey very cool web site!! Man .. Beautiful .. Amazing .. I will bookmark your website and take the feeds also?I am happy to find a lot of useful information here in the post, we need work out more techniques in this regard, thanks for sharing. . . . . .

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?