• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, September 10, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Paul Kagame, yagiriye inama abayobozi bahora mu manama ntibakore inshingano zabo.

minebwenews by minebwenews
August 19, 2024
in Regional Politics
0
Perezida Paul Kagame, yagiriye inama abayobozi bahora mu manama ntibakore inshingano zabo.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Paul Kagame, yagiriye inama abayobozi bahora mu manama ntibakore inshingano zabo.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ni byo perezida Paul Kagame yatangaje none tariki ya 19/08/2024, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baheruka kwinjira muri Guverinoma y’iki gihugu.

Mu ijambo ry’umukuru w’igihugu, yasabye abayobozi kurangwa n’ubushake bwo gukora kuko byabageza kuri byinshi.

Yagize ati: “Mugomba kugira ubushake bwo kugera ku bintu vuba, tukaba twakwihutisha ibishoboka. Ibishoboka n’ibidashoboka ntibivange ngo byose bihagarare. Kandi buriya tugomba kwihutisha ibintu tutabyangije kandi birashoboka, niko bikwiye kuba bigenda, cyangwa se umuntu akaba yajya iruhande.”

Kagame kandi yashimangiye ko ibyo aba saba ari ibishoboka.

Ati: “Abantu ntabwo turi ibitangaza, ntabwo twakora ibidashoboka. Ibyo mvuga, ibyo dusaba ni ibishoboka, ntabwo mbaza umuntu uwo ari we wese ibidashoboka.”

Yanenze kandi abayobozi bahora mu nama bityo bakabura umwanya wo kwita ku nshingano zabo.

Ati: “Inama muhoramo nayobewe icyo ikora. Ngashaka abantu, bakambwira ngo bari mu nama, igitondo n’umugoroba, ndetse ikindi gitondo na kongera kugira uwo mpamagara akambwira ngo bari mu nama, na kongera no kumugoroba nuko. Ibyo mugira mu nama mu bikora ryari?”

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi kujya bagira gahunda aho guhora mu nama.

Ati: Reka nongere mbagire inama, niba wumva ko inama ari ngombwa, banza ubitekerezeho. Nusanga ari ngombwa, wishyire mu mutwe ko ibintu ubikurikiranye utya kandi iyo nama iri butware iminota 30 wenda, cyangwa ntirenze isaha kandi uvanemo iki, ndashakamo iki, abaje mu nama bose ndavuga ibitekerezo byabo, biguhe gufata umwanzuro.”

Yasabye kandi abayobozi kutirara ahubwo bagaharanira iterambere ry’igihugu.

Ati: “Ibihe bishize twakoranye imirimo itandukanye kandi byinshi byiza byagezweho, nta gushidikanya. Niba abayobozi bakorera igihugu bagera ku bintu byinshi, kandi byiza, ntabwo ari gihe cyo kwirara, ntabwo ari igihe cyo gutwarwa n’ibyishimo ngo uhere aho ndetse habe haba ikibazo cyuko ibyo abantu bashimaga bibe basubira inyuma kuko ntabwo wari ukibihanze amaso, ntabwo wari ukibikurikirana, wowe wishimye urangije wigira ku bindi. Ubu ni ukubaka.”

Abayobozi barahiye uyu munsi ni abaminisitiri 21, harimo n’abanyamabanga ba leta 9 ndetse n’umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB.

            MCN.
Tags: Abayobozi bahora mu namaPerezida Paul KagameYagiriye inama
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yongeye kumvikana mu magambo yo kwishongora

Umukuru w'igihugu cy'u Burundi yongeye kumvikana mu magambo yo kwishongora

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?