Perezida Kagame yahuye n’abasirikare baheruka kujya mukiruhuko cyizabukuru barimo ba Ofisiye Bakuru12.
Umukuru w’igihugu c’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda,yahuye naba basirikare baheruka kujya mu kirihuko cy’izabukuru, abashimira akazi bakoze mu gihe bari mu mirimo.
Tariki 30 zukwezi kwa Munani, nibwo Perezida Paul Kagame, yemereye abasirikare b’u Rwanda barimo ba General 12 kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Murabo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo Gen James Kabarebe, ufite ibigwi bidasanzwe kuko yabaye Umugaba Mukuru w’ingabo muri Congo, no mu Rwanda na Gen Fred Ibingira wabaye Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, akanakora indi mirimo inyuranye mu gisirikare cy’u Rwanda, na we yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ibiro by’umukuru w’Igihugu biri muri Village Urugwiro, bivuga ko “Aba basirikare nabo bamushimiye ku buyobozi bwiza kandi biyemeza gukomeza gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere igihugu, bifashishije ubunararibonye no gutoza urubyiruko.”
Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo kandi Abofisiye bakuru 83, Abofisiye bato batandatu, n’abasirikare bato 86.
Ni mu gihe abandi 678 amasezerano yabo yarangiye, naho abandi 160 basezerewe kubera impamvu z’uburwayi.
By Bruce Bahanda.