• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, January 13, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

Perezida Paul Kagame yavuze ibihe bidasanzwe yabanyemo n’imfura ye mu gihe bari mu ntambara yo kukubohora u Rwanda.

minebwenews by minebwenews
July 10, 2024
in sport & entertainment
0
Perezida Paul Kagame yavuze ibihe bidasanzwe yabanyemo n’imfura ye mu gihe bari mu ntambara yo kukubohora u Rwanda.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Paul Kagame yavuze ibihe bidasanzwe yabanyemo n’imfura ye mu gihe bari mu ntambara yo kukubohora u Rwanda.

You might also like

Inkuru Ikomeye y’Umufana wa Congo Wafashe Imitima ya Afurika, Ariko Birangira Ari Amarira

Menya Ibintu By’Ingenzi Dukura muri Tangawizi

Israel Mbonyi Yujuje BK Arena mu Gitaramo “Icyambu 4” Gihinduka Igitambo cy’Isengesho

Ni mu kiganiro perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranya mbaga, ku wa Kabiri tariki ya 09/07/2024.

Muri iki kiganiro Kagame yavuze ko mu gihe yari ayoboye urugamba rwo kubuhora igihugu, hari iminsi yamaze abana n’imfura ye, Ivan Cyomoro ku Mulindi wa Byumba ho mu karere ka Gicumbi, aho yari afite icyicaro.

Kimwe mu bibazo perezida w’u Rwanda yabajijwe muri iki kiganiro, ni uko abasha guhuza ubuzima busanzwe n’akazi akora buri munsi.

Yifashishije urugero rw’ibyabaye, perezida Kagame yagaragaje ko no mu gihe cy’u rugamba yashoboraga kubonera umuryango we umwanya, kuko hari iminsi mike yamaze abana n’imfura ye ku Mulindi wa Byumba, akaba ari naho hari icyicaro gikuru cya RPF Inkotanyi.

Ati: “Mu 1994 mbere ya genocide, yari afite imyaka itatu, baramunyoherereje(Ivan Cyomoro) mbana nawe muri iyi nzu, mu gihe cy’icyumweru cyangwa munsi yacyo.”

Yakomeje avuga ko no mu ijoro indege ya Habyarimana Juvenal yagwaga bari bari kumwe.

Ati: “Ubwo Habyarimana yapfiraga mu ndege, umuhungu yari ari hano ari kumwe nanjye . Amakuru yaje turi kureba umupira w’amaguru mu marushanwa y’igikombe cya Afrika, ndibuka yari Senegal na Cameroun.

Haje umuntu afite ubutumwa bw’uko indege ya Habyarimana yaguye, hari akavuyo muri Kigali n’ibindi. Yari ari hano turi kumwe adahari nk’umusirikare, yari hano nk’umuryango . Nari ndi kugera geza kwirengagiza umutwaro nari mfite binyuze mu kuba mfite umuhungu wanjye hafi.”

Paul Kagame yanavuze ko hari igihe uyu muhungu we w’imfura bashatse kumukura aha ku Mulindi ngo asange mama we ariko arabyanga.

Ati: “Ikindi kintu gisekeje, namusize hano njyana n’Ingabo zari zigiye i Miyove, nohereza ubutumwa mbwira abantu bari basigaye hano ko bakwiye gusubiza umwana hakurya y’umupaka ngo asange mama we. Yanze kubyemera arabyanga, ararira, yaravugaga ati: ‘papa wanjye ari he? Yarabyanze kuri uwo munsi, umunsi ukurikiyeho na bwo twari duhuze, byasabye ko ngaruka ku munsi wa Kabiri kugira ngo mwumvishe ko akwiye kugenda. Nabwiye abayobozi b’ingabo aho zari ziri ko bampa igihe gito nkabanza nkajya gukemura ikibazo bwite.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko yageze ku Mulindi mu rukerera asanga Ivan Cyomoro aryamye, aho abyukiye amwumvisha ko akwiye gusanga mama we.

Ati: “Byasaga n’aho yishimiye aho yabaga, byasabye ko mwumvisha ndetse bigera n’aho kumutegeka, muha umuntu amujyana ku mupaka, njye mpita nsubirayo, sinigeze nanaruhuka nagombaga gusanga Ingabo.”

Mu bihe bitandukanye, perezida Kagame yakunze kugaragaza ko nubwo aba afite inshingano nyinshi atajya aburira umwanya umuryango we. We na madamu Jeannette Kagame bafitanye abana bane, n’abazukuru babiri.

          MCN.
Tags: Ivan CyomoroMu gihe cy'u rugambaPaul Kagame yabanye na Ivan Cyomoro
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Inkuru Ikomeye y’Umufana wa Congo Wafashe Imitima ya Afurika, Ariko Birangira Ari Amarira

by Bahanda Bruce
January 7, 2026
0
Inkuru Ikomeye y’Umufana wa Congo Wafashe Imitima ya Afurika, Ariko Birangira Ari Amarira

Inkuru Ikomeye y’Umufana wa Congo Wafashe Imitima ya Afurika, Ariko Birangira Ari Amarira Mu Gikombe cya Afurika kiri kubera muri Maroc, hagaragaye umufana w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika ya...

Read moreDetails

Menya Ibintu By’Ingenzi Dukura muri Tangawizi

by Bahanda Bruce
December 27, 2025
0
Menya Ibintu By’Ingenzi Dukura muri Tangawizi

Menya Ibintu By’Ingenzi Dukura muri Tangawizi Tangawizi ni ikirungo gikunze kuboneka mu ngo nyinshi hirya no hino ku isi, cyane cyane mu bihugu byo mu karere kacu nko...

Read moreDetails

Israel Mbonyi Yujuje BK Arena mu Gitaramo “Icyambu 4” Gihinduka Igitambo cy’Isengesho

by Bahanda Bruce
December 25, 2025
0
Israel Mbonyi Yujuje BK Arena mu Gitaramo “Icyambu 4” Gihinduka Igitambo cy’Isengesho

Israel Mbonyi Yujuje BK Arena mu Gitaramo “Icyambu 4” Gihinduka Igitambo cy’Isengesho Mu ijoro rya Noheli, tariki ya 25/12/2025, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi,...

Read moreDetails

Mu rugendo Rutangaje rw’Umuhanzi Israel Mbonyi Ugeze Kure, Akaba Ategerejwe mu Icyambu Season 4

by Bahanda Bruce
December 18, 2025
0
Mu rugendo Rutangaje rw’Umuhanzi Israel Mbonyi Ugeze Kure, Akaba Ategerejwe mu Icyambu Season 4

Mu rugendo Rutangaje rw’Umuhanzi Israel Mbonyi Ugeze Kure, Akaba Ategerejwe mu Icyambu Season 4 Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Israel Mbonyi, akomeje kwandika amateka adasanzwe mu muziki wo...

Read moreDetails

RDC mu Kaga, Ibyiringiro byo Kugera mu Gikombe cy’Isi biri mu Rujijo

by Bahanda Bruce
December 17, 2025
0
RDC mu Kaga, Ibyiringiro byo Kugera mu Gikombe cy’Isi biri mu Rujijo

RDC mu Kaga, Ibyiringiro byo Kugera mu Gikombe cy’Isi biri mu Rujijo Inkuru ivugwa mu ruhando rw’umupira w’amaguru ku Isi irerekana ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR-Congo)...

Read moreDetails
Next Post
Umunyamuzika akaba n’umuhanzi w’icyamamare muri RDC yacambye ingabo za Kinshasa azihindura zero.

Umunyamuzika akaba n'umuhanzi w'icyamamare muri RDC yacambye ingabo za Kinshasa azihindura zero.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kabila Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?