Perezida Putin Yikomye Abanyaburayi mu Magambo Akaze, Atangaza ko U Burusiya Bwiteguye Kwagura Intambara muri Ukraine
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje amagambo akakaye ku Banyapolitiki b’i Burayi, abagereranya n’“ingurube z’ishyamba,” anaburira ko igihugu cye gishobora kwigarurira ibindi bice bya Ukraine hifashishijwe ingufu za gisirikare, mu gihe Kyiv n’abafatanyabikorwa bayo batakwemera kwinjira mu biganiro by’amahoro bifatika.
Aya magambo yayavuze mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakomeje guhuza ibiganiro bitandukanye n’u Burusiya, ndetse ku rundi ruhande ziganira na Ukraine n’abayobozi b’i Burayi, mu rwego rwo gushaka umuti urambye w’intambara imaze imyaka irenga itatu ihitana ubuzima bwa benshi kandi igahungabanya umutekano w’isi. Nubwo izi mbaraga za dipolomasi zikomeje, kugeza ubu nta masezerano y’amahoro aragerwaho.
Ukraine n’inshuti zayo zo mu Burayi zikomeje kugaragaza impungenge zikomeye ku byifuzo bivugwa ko byasaba Kyiv kwemera gutakaza igice cy’ubutaka bwayo. Ku ruhande rwayo, Ukraine ishimangira ko itazigera yemera gutanga ubutaka bwayo, ahubwo igasaba ubwishingizi bufatika ku mutekano wayo w’igihe kirekire.
Mu nama ngarukamwaka ya Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya, Putin yavuze ko igihugu cye cyohereje abasirikare ibihumbi byinshi muri Ukraine kuva muri 2022, anemeza ko ingabo ze zikomeje gutsinda ku mirongo myinshi y’urugamba. Yavuze ko u Burusiya buzakomeza gukurikirana intego zabwo zose, haba binyuze mu nzira za dipolomasi cyangwa hifashishijwe imbaraga za gisirikare.
Yagize ati: “Niba uruhande duhanganye narwo, hamwe n’abarushyigikiye b’abanyamahanga, banga ibiganiro bifatika, u Burusiya buzabohora ubutaka bwabwo nk’uko amateka abigaragaza, hakoreshejwe ingufu za gisirikare.”
Kugeza ubu, u Burusiya bugenzura hafi 19% by’ubutaka bwa Ukraine, harimo Crimea bwigaruriye mu 2014, igice kinini cya Donbas mu Burasirazuba, n’ibice by’uturere twa Kherson na Zaporizhzhia, ndetse n’utundi duce duto. Moscou ivuga ko utwo turere twamaze kwinjizwa mu gihugu cy’u Burusiya, mu gihe Kyiv ihakana byimazeyo ibyo ivuga, ishimangira ko ari ubutaka bwa Ukraine bwigaruriwe ku ngufu. Ibihugu hafi ya byose byo ku isi bikomeza gufata utwo turere nk’igice cya Ukraine.
Abayobozi b’i Burayi bakomeje gushimangira inkunga yabo kuri Kyiv, bavuga ko u Burusiya butagomba kwibeshya ngo bwigarurire ubutaka butari ubwabwo, kandi ko amategeko mpuzamahanga agomba kubahirizwa.
Putin yanashinje ubutegetsi bwa Joe Biden wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko bwari bufite umugambi wo gusenya u Burusiya, anavuga ko n’abanyapolitiki b’i Burayi bari bafite uwo mugambi umwe. Yabashinje gushyuha mu mutwe no gukwirakwiza ibihuha, abagereranya n’ingurube z’ishyamba, avuga ko bavuga ibinyoma by’uko u Burusiya bwitegura gutera ibihugu bigize Umuryango wa NATO.
Yasoje agira ati: “Nabivuze inshuro nyinshi: ibi ni ikinyoma n’amateshwa yuzuye. Nta mugambi w’u Burusiya wo gutera ibihugu by’i Burayi.”
Aya magambo akomeje kongera umwuka mubi mu mubano w’u Burusiya n’u Burayi, mu gihe isi yose ikomeje gutega amaso icyerekezo intambara yo muri Ukraine izafata n’ingaruka izagira ku mutekano mpuzamahanga.






