Perezida Trump yagaragarije umuryango wa NATO ikizatuma ahana bikomeye u Burusiya
Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yatangaje ko azahana u Burusiya mu gihe ibihugu bihuriye mu muryango wo gutabarana wa NATO bizaba bitakigurira igitero muri iki gihugu cy’u Burusiya.
Bikubiye mu butumwa yatambukije ku rubuga rwa Truth Social, yavuze ko ubutegetsi bwe bwiteguye guhana byintangarugero u Burusiya, igihe ibihugu byo muri NATO bizaba byemeye kugura igitero muri Amerika, bikareka icyo mu Burusiya.
Trump yagize ati: “Niteguye gutangira igihe muzaba mwiteguye kubahiriza ibyo mbasaba. Niteguye ko muzambwira igihe.”
Uyu mukuru w’iki gihugu cya leta Zunze ubumwe z’Amerika yasobanuye ko kugura igitero mu Burusiya bibabaje, yanatanze n’igitekerezo ko OTAN yashyiraho umusoro uri hagati ya 50% na 100% ku bicuruzwa byinjira muri uwo muryango bivuye mu Bushinwa. Yavuze ko ibyo byaca intege igenzura rikomeye bufite ku Burusiya.
Ibyo abitangaje mu gihe ibihugu byo mu Burayi bimushinja kudahana u Burusiya, kubera intambara bwashoye kuri Ukraine. Ni intambara yatangiye mu kwezi kwa kabiri umwaka wa 2022.
Nubwo Trump akangisha gufatira ibihano bikakaye u Burusiya, ariko kugeza ubu yananiwe kugira ikintu na kimwe akora ubwo u Burusiya bwirengangizaga ibihe ntarengwa yagiye abushyiraho, bukanirengangiza ibyo yagiye abushyiriraho byo kubufatira ibihano.