Perezida Trump yasobanuye uburyo perezida w’u Burusiya yamutengushye.
Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, yamutengushye ariko ko ibye na we bitararangira .
Ni mu kiganiro Trump yagiranye na BBC aho iki gitangazamakuru cyamubazaga niba yizera perezida w’u Burusiya.
Muri ki kiganiro, perezida Trump, yabanje kubazwa icyo atekereza kwigerageza ryo ku mwica ryabayeho ubwo yarimo yiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu umwaka ushize.
Na we asubiza ati: “Sinkunda kubitekerezaho.”
Yongera kandi ati: “Bishobora guhindura ubuzima bwanjye. Ni yo mpamvu mpitamo kubyirengangiza.”
Nyuma, yahise agaruka mu buryo burambuye uburyo yatengushwe na perezida w’u Burusiya.
Yavuze ko yari yaratekereje ko amasezerano yo kurangiza intambara muri Ukraine yashoboraga kugerwaho n’u Burusiya mu bihe bine bitandukanye.
Maze ashimangira ko Putin yamutengushye, ariko ko atararangizanya na we, ati: “Yarantengushye, ariko sindakurayo amaso. Sindaheba.”
Yanabijijwe icyakorwa kugira ngo Putin areke kumena amaraso, maze na we ati: “Turimo kubikoraho. Bizagira iherezo.”
Yakomeje agira ati: “Rimwe na rimwe tugirana ibiganiro byiza, nkavuga nti, ahari agiye kwisubiraho areke intambara. Ariko naja kumva, nkumva yasenye inyubako i Kyiv.”
Trump kandi yabajijwe niba abona abategetsi bo kumigabane itandukanye bamwishimira, asubiza ati: “Mbona gusa bagerageza kunyitwaraho neza.”
Yavuze kandi ko abategetsi b’ibihugu nk’u Budage, u Bufaransa na Espanye, bagezaho bamwubaha bubaha nibyemezo afata, ngo kubera ko ku ruhande rumwe bitewe no kuba aba bategetsi ndetse n’abandi bo mu bindi bihugu bemera ko hari impano nyinshi umuntu aba afite kugira ngo bibeho ko atorwa inshuro zirenga imwe kuba umukuru w’igihugu.