Perezida Trump Yatangaje Ingamba Zikakaye Kuri Iran, Tehran Imusubiza mu Magambo Akomeye
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ubuyobozi ayoboye buri gusuzuma ingamba zikomeye zigamije guhangana n’imvururu zikomeje kwiyongera muri Repubulika ya Kiyisilamu ya Iran, harimo n’ibishobora kugera ku gukoresha ingufu za gisirikare mu gushaka ibisubizo bikakaye.
Ibi yabivuze ku Cyumweru tariki ya 11/01/2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari ari mu ndege ya Perezida wa Amerika( Air Force One). Trump yashimangiye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitazaceceka ku mutekano ukomeje kuzamba muri Iran, cyane ko imyigaragambyo irushaho gufata indi ntera igakwira igihugu hose.
Iyo myigaragambyo imaze gushyira igitutu gikomeye ku buyobozi bwa Kiyisilamu bumaze imyaka irenga ine butegeka Iran, kuva mu mpinduramatwara yo mu 1979. Ifatwa nk’iy’akadasohoka ugereranyije n’iyabaye mu 2022, kuko iy’ubu yatangiriye ku izamuka rikabije ry’ibiciro tariki ya 28/12/2025, nyuma igahinduka igikorwa rusange cyo kwamagana ubutegetsi n’imiyoborere y’igihugu.
Umuryango HRANA (Human Rights Activists News Agency), ukurikirana ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu muri Iran, watangaje imibare iteye impungenge ku ngaruka z’iyo myigaragambyo. Uwo muryango uvuga ko umaze kwemeza urupfu rw’abigaragambya nibura 490, mu gihe abakozi b’inzego z’umutekano 48 na bo bamaze kuhagwa. Abantu barenga 10,000 na bo bamaze gutabwa muri yombi, ibintu bikomeje guteza umwuka mubi n’akajagari mu gihugu.
Ku bijyanye n’itumanaho, Trump yanavuze ko ateganya kuganira n’umuherwe Elon Musk ku ngingo yo gufasha abaturage ba Iran kongera kubona internet. Leta ya Iran yari yayihagaritse mu gihugu hose mu gihe cy’iminsi ine, igamije gukumira ihererekanywa ry’amakuru n’itumanaho hagati y’abigaragambya, mu gihe uburakari bw’abaturage bwari bukomeje kwiyongera.
Mu gusubiza aya magambo ya Perezida Trump, ubuyobozi bwa Iran bwatangaje ko butazigera bwemera igitutu cy’amahanga, cyane cyane icyaturuka kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umuvugizi wa Guverinoma ya Iran yavuze ko ibibazo by’igihugu bigomba gukemurwa n’Abanya-Irani ubwabo, kandi ko kugerageza kwivanga mu miyoborere y’igihugu cyangwa kugikangisha imbaraga za gisirikare byafatwa nk’igikorwa cy’ubushotoranyi.
Iran yanashimangiye ko ifite ubushobozi bwo kwirinda no gusubiza ku buryo bukwiye mu gihe habaye igitero icyo ari cyo cyose kiyigabweho, inongeraho ko amagambo ya Trump ashobora kurushaho gukongeza umwuka mubi mu karere kose ka Moyen-Orient.
Aya magambo aturutse impande zombi agaragaza ko ikibazo cya Iran gikomeje gufata isura mpuzamahanga, kikaba giteje impungenge ku mutekano w’akarere n’isi muri rusange, mu gihe amahanga akomeje gukurikirana hafi icyerekezo cy’iki kibazo mu minsi iri imbere.






