Perezida Trump Yatangaje ko Intambara iri muri Iran Ishobora Kurangira Vuba, Tehran Ishimangira ko Igihe Izarangirira Atari we Ukigena
Mu gihe amakimbirane akomeye akomeje kuzahaza akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko intambara irimo kubera muri Iran ishobora kurangira vuba. Icyakora ubuyobozi bwa Iran bwahise busubiza bwivuye inyuma, bushimangira ko atari Washington izagena igihe iyo ntambara izarangirira, ahubwo ko ari Tehran ubwayo izabifataho icyemezo.
Tariki ya 09/03/2026, Perezida Trump yatangaje ko ibikorwa bya gisirikare byatangiye kugabanuka kandi ko hari icyizere cy’uko iyi ntambara ishobora kurangira mu gihe cya vuba. Mu butumwa yagejeje ku banyamakuru, yavuze ko Amerika yiteguye guhagarika ibikorwa byayo bya gisirikare niba Iran itazongera gufata ingamba zishobora kongera gutuma imirwano yubura.
Yagize ati:
“Intambara igiye kurangira vuba. Ariko niba bayisubizaho, bazahura n’ibihano bikomeye birenze ibyo babonye kugeza ubu.”
Aya magambo yaje mu gihe ibihugu byinshi ku Isi byatangiye kugaragaza impungenge ku ngaruka zikomeye iyi ntambara iri kugira ku bukungu bw’Isi, cyane cyane mu bijyanye n’ingufu zikomoka kuri peteroli.
Imirwano iri kubera mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, gafatwa nk’umutima w’isoko rya peteroli ku Isi, yateye impinduka zikomeye ku masoko mpuzamahanga. Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse cyane, bitewe n’uko inzira zimwe z’ingenzi zinyuzwamo iyi peteroli zahungabanye.
Mu byagize ingaruka zikomeye harimo ifungwa ry’umuyoboro wa Strait of Hormuz, uri hagati ya Iran na Oman. Iyi nzira ni ingenzi cyane kuko inyuramo hafi 20% bya peteroli icuruzwa ku rwego rw’Isi buri munsi. Ifungwa ryayo ryatumye amasoko y’ingufu ku Isi ahungabana cyane, bituma ibihugu byinshi bitangira gusaba ko habaho igisubizo cya dipolomasi cyihutirwa.
Tariki ya 10/03/2026, umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), watangaje ko Iran itazemera igitutu icyo ari cyo cyose giturutse hanze ku bijyanye n’igihe intambara izarangirira.
Mu itangazo ryasohowe n’uwo mutwe, Iran yashimangiye ko izakomeza gufunga inzira zimwe zinyuzwamo ibikomoka kuri peteroli biva mu Burasirazuba bwo Hagati bijya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu bihugu biyishyigikiye, mu rwego rwo gushyira igitutu ku bayigabyeho igitero.
IRGC yavuze ko izi ngamba zizakomeza kugeza igihe Iran izabonera ko inyungu zayo z’umutekano n’ubusugire bw’igihugu zubahirijwe.
Iyi ntambara yadutse mu gitondo cyo ku wa 28/02/2026, ubwo Leta zunze ubumwe za Amerika ifatanyije na Israel yagabaga igitero gitunguranye ku butaka bwa Iran. Icyo gitero cyahitanye Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, wari umaze imyaka myinshi ayobora igihugu mu buryo bukomeye bwa politiki n’igisirikare.
Urupfu rwa Khamenei rwahise rutuma Iran ifata icyemezo cyo kwihorera, igaba ibitero bikomeye ku nyungu za Amerika n’iza Israel hirya no hino mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati. Ibi byahise bituma amakimbirane akwira mu bihugu byinshi byo muri aka karere.
Nyuma y’urupfu rwa Ali Khamenei, ubuyobozi bwa Iran bwahise butangaza ko umuhungu we, Mojtaba Khamenei, ari we ugiye kumusimbura ku mwanya w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.
Icyo cyemezo nticyashimishije Amerika na Israel, aho amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi avuga ko ibi bihugu bikomeje kumuhiga, bishaka kumwivugana mu rwego rwo guhungabanya ubuyobozi bwa Iran.
Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko nubwo hari amagambo agaragaza ko intambara ishobora kurangira, umwuka w’intambara uracyari mubi cyane. Ibi biterwa n’uko impande zombi zikomeje gutangaza amagambo akakaye ndetse zikomeza no kwitegura ibikorwa bishobora kongera imirwano.
Kugeza ubu, amahanga akomeje gusaba ko habaho ibiganiro bya dipolomasi kugira ngo hirindwe ko iyi ntambara yakwira mu karere kose k’Uburasirazuba bwo Hagati, ibintu bishobora guteza ikibazo gikomeye ku mutekano n’ubukungu bw’Isi yose.





