Perezida Trump Yatangije Ibiganiro byo Kugura Ikirwa cya Greenland
Ibiro Bikuru bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House) byemeje ko Perezida w’iki gihugu, Donald Trump, ari mu biganiro bifunguye kandi byimbitse ku gitekerezo cyo kugura ikirwa cya Greenland, icyirwa kinini giherereye mu majyaruguru y’isi, kikaba kiri mu butaka bwa Denmark. Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa White House mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 07/01/2026, i Washington, aho yavuze ko iki gitekerezo kiri mu rwego rwo gusuzuma amahitamo yose ajyanye n’ububasha n’inyungu z’igihugu.
Leavitt yasobanuye ko Perezida Trump n’itsinda rye rishinzwe umutekano w’igihugu bari kuganira ku buryo Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakwigarurira cyangwa ikagira uruhare mu miyoborere ya Greenland, asobanura ko ari ibiganiro “byimbitse kandi bihuriweho mu rwego rwa dipolomasi.” Yongeyeho ko kuba Perezida atigeze ahakana burundu ko hashobora gukoreshwa imbaraga z’igisirikare, biterwa n’uko “amahitamo yose ari ku meza,” ariko ashimangira ko Trump ashyira imbere dipolomasi nk’inzira ya mbere yo gukemura ibibazo.
Greenland ifite agaciro kanini mu bijyanye n’umutekano n’imiyoborere mpuzamahanga bitewe n’umwanya wayo w’ingenzi mu karere ka Arctique, ndetse n’uko ifite umutungo kamere ukomeye, urimo amabuye y’agaciro, gaze n’ibindi bikoresho by’ibanze bikenerwa mu ikoranabuhanga rigezweho. Ikindi kandi, hari ubufatanye bwa gisirikare buhamaze igihe kinini, aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikoresha ibirindiro bya Pituffik Space Base n’izindi gahunda z’ingenzi mu rwego rw’umutekano.
Nubwo ibiganiro bikiri ku meza, impande zitandukanye zagaragaje impungenge n’ibibazo bikomeye kuri iki gitekerezo. Denmark na Greenland byongeye gushimangira ko Greenland atari ikirwa kigenewe kugurishwa, ndetse ko ibyemezo byose birebana n’imiyoborere n’ahazaza hacyo bigomba gufatwa n’abaturage bacyo mu bwisanzure.
Bimwe mu bihugu by’u Burayi ndetse n’abanyamuryango ba NATO banenze bikomeye ibitekerezo byo gukoresha imbaraga za gisirikare, bavuga ko byagira ingaruka zikomeye ku mutekano n’ubufatanye bw’uyu muryango w’igisirikare. No mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, bamwe mu bahagarariye abaturage bagaragaje ko nta mugambi wemewe wo gukoresha ingabo mu rwego rwo kubona Greenland uri hafi gushyirwa mu bikorwa, bagasobanura ko byateza umwuka mubi mu mubano w’ibihugu bigize NATO.
Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yatangaje ko ateganya guhura n’abayobozi ba Denmark mu cyumweru gitaha mu rwego rwo gukomeza ibiganiro, ashimangira ko Amerika ishaka gukoresha inzira ya dipolomasi aho kwifashisha imbaraga za gisirikare.
Iki gitekerezo cyo kugura cyangwa kugira uruhare mu miyoborere ya Greenland kiri mu ntangiriro z’ibiganiro bikomeye bya dipolomasi bikomeje kwitabwaho n’ibihugu bikomeye birimo u Bushinwa, u Burusiya n’andi mahanga, bitewe n’umwanya w’ingenzi w’iki kirwa mu mutekano w’akarere n’isi muri rusange. Nubwo impande nyinshi zanga igitekerezo cyo kugurishwa cyangwa guhinduka intara ya Amerika, ibiganiro biri kuba bigaragaza ko ikibazo cya Greenland gifite uruhare runini mu miyoborere y’isi, umutekano n’imikoranire mpuzamahanga.







