Perezida Trump Yihanangirije Mexique, Colombia na Cuba Nyuma y’Ifatwa rya Nicolas Maduro i Caracas
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatanze amagambo akakaye yihanangiriza Guverinoma za Mexique, Colombia na Cuba, abishinja uruhare rutaziguye mu bibazo by’umutekano n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bifitanye isano n’ubutegetsi bwa Venezuela. Ibi yabigarutseho nyuma y’igikorwa cy’ingabo zidasanzwe za Amerika cyabereye i Caracas, mu murwa mukuru wa Venezuela, cyarangiye Perezida Nicolas Maduro n’umugore we bafashwe.
Trump yasobanuye icyo gikorwa nk’intambwe ikomeye yo guhangana n’iterabwoba rishingiye ku bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ashinja Maduro kuba yarifatanyije n’amatsinda mpuzamahanga abicuruza, bikagira ingaruka zikomeye ku mutekano n’ubuzima bw’abaturage ba Amerika.
Mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa Fox News ku wa Gatandatu, Trump yagarutse cyane kuri Perezida wa Colombia, Gustavo Petro, amushinja kuba umufatanyabikorwa wa Maduro muri ibyo bikorwa. Yamusabye kwitonda no kwirinda gukomeza inzira imuhuza n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Ati: “Afite cocaine, afite inganda zitunganyirizwamo cocaine. Agomba kwitonda.”
Ku bijyanye na Cuba, Trump yavuze ko ikibazo cy’iki gihugu kigomba kuganirwaho byimbitse, agaragaza ko Washington ifite umugambi wo gufasha abaturage ba Cuba. Yavuze ko Cuba ari igihugu cyasenyutse, gifite n’ibibazo bisa n’ibya Venezuela.
Ati: “Birasa cyane n’uko dushaka gufasha abaturage ba Cuba, ariko tunashaka gufasha abaturage bahatiwe guhunga Cuba bakaza gutura muri Amerika.”
Trump ntiyaretse no kunenga Mexique, aho yashinje amashyirahamwe y’abacuruza ibiyobyabwenge kuba ari yo agenga imiyoborere y’igihugu. Yagaragaje ko Perezida Claudia Sheinbaum Pardo abatinya, bityo bikabuza Leta ye gufata ingamba zikomeye zo kubarwanya.
Ati: “Ni bo bayobora Mexique. Nabimubajije kenshi nti ‘Ese nturashaka ko twirukana aba bantu?’ Akansubiza ati ‘oya, oya, ndabinginze.’ Bityo rero, tugomba kugira icyo dukora.”
Aya magambo ya Trump yateje impaka n’impungenge ku rwego mpuzamahanga, aho benshi bibaza ku ngaruka z’iki cyerekezo gishya cya Amerika ku mubano wayo n’ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo n’iyo hagati, ndetse no ku mutekano w’akarere kose.






