Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.
Umuyobozi wo muri Leta ya Ethiopia yanyomoje perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, nyuma y’aho atangaje ko Amerika yateye inkunga umushinga wo kubaka urugemero rw’ubatswe ku ruzi rwa Nile.
Mu minsi ishize ni bwo perezida Trump yatangaje ko urugemero rwa Grand-Ethiopia ruherereye ku mugezi wa Nile ahanini rwubatswe n’amafaranga ya Amerika.
Ni urugomero bivugwa ko ari rwo runini ku mugabane wa Afrika, ndetse kandi rukaba rwari rumaze imyaka 14 rwubakwa, nyuma y’uko rwuzuye muri uku kwezi turimo.
Muri iyi myaka 14 rwamaze rwubakwa, abategetsi b’iki gihugu cya Ethiopia bavuga ko guverinoma yabo kwariyo yateye inkunga imirimo yo kurwubaka ifatanyije n’abaturage.
Nyuma y’aho Trump atangaje iby’uru rugemero ko ari igihugu cye cyateye inkunga yo kurwubaka, umuyobozi wungirije mu biro bishinzwe guhuza ibikorwa bya ruriya rugomero, yatangaje ko amagambo ya perezida Donald Trump ari “ibinyoma bibi kandi ngo bisenya.”
Ahamya ko uru rugomero rw’ubatswe nta nkunga n’imwe y’amahanga irutanzweho.
Nyamara sibwo bwa mbere Trump avuga ko urugemero rw’ubatswe ku ruzi rwa Nile rwatangiye gutanga umuriro w’amashanyarazi muri 2022 mbere yo kuzura burundu muri uku kwezi ko rw’ubatswe ku nkunga ya Amerika.
Uru rugemero byari biteganyijwe ko ruzubakwa mu gihe cy’imyaka 6, rugatwara miliyari 4 z’amadolari y’Amerika.
Gusa, nyuma yokuzura abanya-Ethiopia bakomeje gutanga imisanzu yo kurwubaka, dore ko kugeza muri uyu mwaka hari hamaze gukusanywa abarirwa muri miliyari 12.
Mu kuzura k’uru rugemero, byanejeje abanya-Ethiopia barwitezeho ko rubaha umuriro w’amashanyarazi, kuko abatari bake muri bo ntawe bagiraga.
