Perezida Tshisekedi ashinja u Rwanda kuyobora intambara y’ibidukikije mu Burasirazuba bwa RDC
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yashinje u Rwanda kuyobora intambara y’ibidukikije mu Burasirazuba bwa Congo, yita “intambara y’icyorezo cy’ibidukikije”, igira ingaruka ku bidukikije no ku mibereho y’abaturage.
Ni mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya 30 mpuzamahanga ku mihindagurikire y’ibihe (COP30), iri kubera i Belém mu gihugu cya Brezili kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 21 ukwezi kwa cumi numwe 2025.
Yagize ati: “RDC, yatewe n’u Rwanda, ikomeje guhura n’intambara y’ibidukikije iteza icyorezo gikomeye mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu.”
Tshisekedi yavuze ko gusenya amashyamba ya kera (forêts primaires), pariki z’igihugu n’ibishanga bikomeye bibitse umwuka wa carbone biri mu turere turi mu ntambara, bitera ingaruka zikomeye ku bidukikije bya Congo ndetse n’imibereho y’Isi yose muri rusange.
Yakomeje agira ati: “Igihugu cyanjye kiri mu ntambara y’ibidukikije kuko bangiza amashyamba yacu, amapariki n’ahandi hantu hafite akamaro kanini mu kubika carbone. Gusenya ku bushake ishyamba rya kera cyangwa ibishyanga bibitse umwuka wa carbone ni ugushyira mu kaga ejo hazaza h’abatuye isi.”
Perezida Tshisekedi yanashyigikiye igitekerezo cy’ibihugu nka Vanuatu, Fiji na Samoa, gisaba ko icyaha cyo gusenya ibidukikije ku bushake cyafatwa nk’icyaha mpuzamahanga cyigenga.
Yanashimangiye ko hakwiye kubahirizwa vuba na bwangu amasezerano mpuzamahanga yafatiwe mu nama zabanje, cyane cyane asaba ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ya miliyari 300 z’amadolari buri mwaka agenewe kurwanya impinduka z’ibihe.
Yasoje agira ati: “Ndasaba ko habaho gushyira mu bikorwa amasezerano yafatiwe i Baku, cyane cyane ajyanye n’irekurwa rya miliyari 300 z’amadolari buri mwaka. Ndifuza ko COP30 izaba intangiriro nshya yo gusigira abazadukomokaho Isi itekanye.”
RDC ni igihugu gifite ishyamba rya kabiri rinini cyane ku Isi nyuma ya Amazone, kandi ikaba ari kimwe mu bifite ubushobozi bukomeye bwo kubika umwuka wa carbone, bikagira uruhare mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe.






