• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, January 11, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Tshisekedi ashinja u Rwanda kuyobora intambara y’ibidukikije mu Burasirazuba bwa RDC

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 7, 2025
in Regional Politics
0
Perezida Tshisekedi ashinja u Rwanda kuyobora intambara y’ibidukikije mu Burasirazuba bwa RDC
67
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Tshisekedi ashinja u Rwanda kuyobora intambara y’ibidukikije mu Burasirazuba bwa RDC

You might also like

Perezida Museveni Yashimye Politiki ya Trump yo Gukumira Abimukira, Ayita Isomo rikomeye kuri Afurika

Angola na Qatar Byiyemeje Gushyigikira Inzira z’Amahoro mu Gukemura Umwuka mubi Uri Hagati y’u Rwanda na RDC

Perezida Trump Yatangaje Ko Yahagaritse Intambara Yari Imaze Imyaka 30 muri RDC

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yashinje u Rwanda kuyobora intambara y’ibidukikije mu Burasirazuba bwa Congo, yita “intambara y’icyorezo cy’ibidukikije”, igira ingaruka ku bidukikije no ku mibereho y’abaturage.

Ni mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya 30 mpuzamahanga ku mihindagurikire y’ibihe (COP30), iri kubera i Belém mu gihugu cya Brezili kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 21 ukwezi kwa cumi numwe 2025.

Yagize ati: “RDC, yatewe n’u Rwanda, ikomeje guhura n’intambara y’ibidukikije iteza icyorezo gikomeye mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu.”

Tshisekedi yavuze ko gusenya amashyamba ya kera (forêts primaires), pariki z’igihugu n’ibishanga bikomeye bibitse umwuka wa carbone biri mu turere turi mu ntambara, bitera ingaruka zikomeye ku bidukikije bya Congo ndetse n’imibereho y’Isi yose muri rusange.

Yakomeje agira ati: “Igihugu cyanjye kiri mu ntambara y’ibidukikije kuko bangiza amashyamba yacu, amapariki n’ahandi hantu hafite akamaro kanini mu kubika carbone. Gusenya ku bushake ishyamba rya kera cyangwa ibishyanga bibitse umwuka wa carbone ni ugushyira mu kaga ejo hazaza h’abatuye isi.”

Perezida Tshisekedi yanashyigikiye igitekerezo cy’ibihugu nka Vanuatu, Fiji na Samoa, gisaba ko icyaha cyo gusenya ibidukikije ku bushake cyafatwa nk’icyaha mpuzamahanga cyigenga.

Yanashimangiye ko hakwiye kubahirizwa vuba na bwangu amasezerano mpuzamahanga yafatiwe mu nama zabanje, cyane cyane asaba ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ya miliyari 300 z’amadolari buri mwaka agenewe kurwanya impinduka z’ibihe.

Yasoje agira ati: “Ndasaba ko habaho gushyira mu bikorwa amasezerano yafatiwe i Baku, cyane cyane ajyanye n’irekurwa rya miliyari 300 z’amadolari buri mwaka. Ndifuza ko COP30 izaba intangiriro nshya yo gusigira abazadukomokaho Isi itekanye.”

RDC ni igihugu gifite ishyamba rya kabiri rinini cyane ku Isi nyuma ya Amazone, kandi ikaba ari kimwe mu bifite ubushobozi bukomeye bwo kubika umwuka wa carbone, bikagira uruhare mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe.

Tags: IntambaraRwandaTshisekedi
Share27Tweet17Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Perezida Museveni Yashimye Politiki ya Trump yo Gukumira Abimukira, Ayita Isomo rikomeye kuri Afurika

by Bahanda Bruce
January 11, 2026
0
Perezida Museveni Yashimye Politiki ya Trump yo Gukumira Abimukira, Ayita Isomo rikomeye kuri Afurika

Perezida Museveni Yashimye Politiki ya Trump yo Gukumira Abimukira, Ayita Isomo rikomeye kuri Afurika Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashimye icyemezo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe...

Read moreDetails

Angola na Qatar Byiyemeje Gushyigikira Inzira z’Amahoro mu Gukemura Umwuka mubi Uri Hagati y’u Rwanda na RDC

by Bahanda Bruce
January 11, 2026
0
Angola na Qatar Byiyemeje Gushyigikira Inzira z’Amahoro mu Gukemura Umwuka mubi Uri Hagati y’u Rwanda na RDC

Angola na Qatar Byiyemeje Gushyigikira Inzira z’Amahoro mu Gukemura Umwuka mubi Uri Hagati y’u Rwanda na RDC Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete António, yagiranye ikiganiro kirambuye na...

Read moreDetails

Perezida Trump Yatangaje Ko Yahagaritse Intambara Yari Imaze Imyaka 30 muri RDC

by Bahanda Bruce
January 11, 2026
0
Perezida Trump Yatangaje Ko Yahagaritse Intambara Yari Imaze Imyaka 30 muri RDC

Perezida Trump Yatangaje Ko Yahagaritse Intambara Yari Imaze Imyaka 30 muri RDC Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump, mu kiganiro yagiranye na Fox News,...

Read moreDetails

Tito Rutaremara Yashinje Tshisekedi Gukoresha Amafaranga Agakodesha Abanyamahanga mu Byaha Bikomeye Bikorerwa muri RDC

by Bahanda Bruce
January 10, 2026
0
Tito Rutaremara Yashinje Tshisekedi Gukoresha Amafaranga Agakodesha Abanyamahanga mu Byaha Bikomeye Bikorerwa muri RDC

Tito Rutaremara Yashinje Tshisekedi Gukoresha Amafaranga Agakodesha Abanyamahanga mu Byaha Bikomeye Bikorerwa muri RDC Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye mu Rwanda, Tito Rutaremara, yashinje Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Read moreDetails

“Amatora Naramuka Abaye Mu Mucyo, Nzubahiriza Ibyavuyemo” — Bobi Wine

by Bahanda Bruce
January 9, 2026
0
“Amatora Naramuka Abaye Mu Mucyo, Nzubahiriza Ibyavuyemo” — Bobi Wine

“Amatora Naramuka Abaye Mu Mucyo, Nzubahiriza Ibyavuyemo” — Bobi Wine Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi...

Read moreDetails
Next Post
Inkubi y’umuyaga yasize ihitanye abatari bake muri Vietnam

Inkubi y'umuyaga yasize ihitanye abatari bake muri Vietnam

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?