Perezida Tshisekedi i Luanda mu Biganiro Bikomeye na Lourenço ku Mutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ku wa Mbere tariki ya 05/01/2025, yagiriye uruzinduko i Luanda muri Angola, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we João Lourenço, Perezida wa Angola ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (UA). Uru ruzinduko rwabaye mu gihe umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuzamba ku buryo bukomeye kandi buteye impungenge.
Perezida Tshisekedi yageze i Luanda mu masaha ya nyuma ya saa sita mu ruzinduko rugufi rw’amasaha make, mbere yo gusubira i Kinshasa uwo munsi. Avuye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu cya Angola, yatangarije itangazamakuru ko intego nyamukuru y’urwo ruzinduko yari ukugira ngo hashakwe ibisubizo birambye by’amahoro mu burasirazuba bwa RDC, aho intambara imaze igihe ihitana abantu kandi isenya byinshi.
Nk’uko yabivuze, Perezida João Lourenço yamugejejeho ibitekerezo n’ibyifuzo bigamije ahanini kongera imbaraga mu kurwanya umutwe wa AFC/M23 no gushimangira inzira za dipolomasi zigamije gukemura ikibazo cy’umutekano. Perezida Tshisekedi, nubwo yashimangiye ko igihugu cye cyifuza amahoro, yagaragaje ko uko ibintu byifashe ku rugamba bigaragaza intambara ikomeye, anasobanura ko gushakira amahoro bigomba kugendana no kurinda ubusugire n’ubwigenge by’igihugu.
Ibi biganiro byabaye nyuma y’isinywa ry’amasezerano aheruka kubera i Washington hagati ya Kinshasa na Kigali, yasinywe ku bufasha bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. Icyakora, nubwo ayo masezerano yashyizweho umukono, imirwano ikomeje gukara mu burasirazuba bwa RDC, aho ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryigaruriye umujyi w’ingirakamaro wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo nubwo ryaje gusubira inyuma kubushake.
Kuva ayo masezerano yasinywa, Perezida Tshisekedi yakajije umurego mu biganiro bya dipolomasi byo mu karere. Tariki ya 20/12/2025, yohereje intumwa ye idasanzwe, Antoine Ghonda Mangalibi, i Brazzaville, kugira ngo ageze kuri Perezida Denis Sassou Nguesso amakuru ajyanye n’ihungabana ry’umutekano n’ibibazo bikomeye by’ubutabazi mu burasirazuba bwa RDC.
Antoine Ghonda Mangalibi yatangaje ko, nyuma gato yo gusinywa kw’amasezerano i Washington, imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba za AFC/M23 yasubukuwe, ashinja uyu mutwe kurenga ku byo wari wiyemeje. Ifatwa ry’umujyi wa Uvira, bifatwa nk’urufunguzo rutanga inzira yerekeza mu gice cya Katanga, ryahaye AFC/M23 imbaraga nshya mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Mu gitutu cy’umuryango mpuzamahanga, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, AFC/M23 yatangaje ko ikuye ingabo zayo muri Uvira ku bushake. Icyakora, Leta ya Congo n’ingabo zayo bagaragaje gushidikanya ku ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro. Mu nama iherutse y’Akanama k’Umutekano ka Loni, Washington yasabye AFC/M23 gusubira inyuma nibura ku ntera ya kilometero 75 uvuye mu mujyi wa Uvira.
Iyi mirwano yatumye abaturage benshi bahunga, bamwe bakambukira mu Burundi, bikarushaho gukaza umurego w’ikibazo cy’ubutabazi mu karere.
Muri urwo rwego, hateganyijwe inama y’abaminisitiri bo mu karere iziga ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, izabera i Livingstone muri Zambiya kuva tariki ya 08 kugeza ku ya 10/01/2026, ku busabe bw’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL). Abaminisitiri b’ingabo bagera kuri 12 n’abakuru b’ingabo bo mu bihugu bigize uwo muryango biteganyijwe ko bazitabira iyo nama, izayoborwa na Minisitiri w’Ingabo wa Zambiya, Ambrose Lwiji Lufuma.






