Perezida Tshisekedi imbere y’inteko ishinga amategeko yihanangirije abashaka guhonyora ubusugire bwa RDC mu biganiro na AFC/M23
Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yagejeje ijambo rikomeye ku Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Mbere, tariki ya 08/12/2025, asobanura ku mugaragaro ko amasezerano ari kuganirwaho hagati ya Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa AFC/M23 adafite guhungabanya ubusugire bw’igihugu.
Mu ijambo rye, Perezida Tshisekedi yavuze ko Leta ifite umurongo uhamye w’ibiganiro biri kubera i Doha muri Qatar, ahari kuganirirwa uburyo bwo guhosha intambara ihangayikishije uburasirazuba bwa Congo.
Yagize ati:
“Aya masezerano ntashyiraho na busa uburyo ubwo ari bwo bwose bwo gusangira ubusugire bw’igihugu cyacu. Nta guha agaciro ibirego by’uburenganzira ku butaka bwacu, nta kwegurira abandi umutungo kamere, kandi nta mbabazi zizahabwa ku byaha byakorewe abaturage bacu. Ubutabera buzubahirizwa mu buryo bukomeye.”
Perezida Tshisekedi yagaragaje ko intego nyamukuru y’ibiganiro biri kubera i Doha ari uguhagarika burundu ibikorwa bya gisirikare bya AFC/M23, no kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa RDC bumaze imyaka myinshi mu kaga.
Yanavuze ko ibihugu bikomeje gushyigikira imitwe yitwaje intwaro birimo kwamaganwa n’amategeko mpuzamahanga, kuko bishyira mu byago amahoro n’umutekano w’akarere.
Ku birebana n’amasezerano ya Washington hagati ya RDC n’u Rwanda, Perezida Tshisekedi yibukije ko u Rwanda rufite ibyo rwasinye bigomba kubahirizwa nta mananiza, ashimangira ko ibyo u Rwanda rwiyemeje ari inshingano zisobanutse, bityo bigomba kubahirizwa.
Yagize ati:
“Kubyica ni ukwica amahame mpuzamahanga n’ubusugire bwa RDC. Ibyo ntituzigera tubyihanganira.”
Mu gusoza, Perezida Tshisekedi yavuze ko RDC itazemera na rimwe guhatirwa gushyira umukono ku bitajyanye n’inyungu z’igihugu, ashimangira ko inzira zose ziri gukurikizwa zigamije kugarura amahoro arambye no kurinda uburenganzira bw’abaturage.






