Umukuru w’igihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi, kuri uyu wa Kane, tariki 16/11/2023, yavuze ko amatora y’u mukuru w’igihugu muriki gihugu ateganijwe azaba nta gisibya mu kwezi kwa Cumi nabiri (12), ariko ko bitazashoboka ko aba muri teritwari za Masisi na Rutshuru muri Kivu ya Ruguru kubera umutekano muke uri M’uburasirazuba bw’iki gihugu.
Ni mu kiganiro ku wa kane yagiranye n’abanyamakuru babiri b’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa France 24 na RFI.
Amatora ategerejwe kuzaba tariki 20/12/2023, nk’uko ukuriye komisiyo y’Amatora muri RDC aheruka ku bitangaza.
Muri icyo kiganiro Tshisekedi yavuze ko kubera umutekano muke uri muri kivu y’Amajyaruguru ko nta matora azabayo.
yagize ati “Birababaje, birababaje ko muri Rutshuru no muri Masisi sinemeza ko bizashoboka ko amatora ahaba.
Ariko ibyo ntibibuza ko tuzakomeza umuhate wacyu kugira ngo tubohore utwo duce, dusubize abacu dusangiye igihugu mu duce bakomokamo, no kugarura amahoro.
Akomeza ati “Ariko nanone hariho gahunda y’Amatora igomba gukomeza kandi ikagezwa ku musozo wayo.”
Bariya banyamakuru banamuteye ikibazo kijanye nabo bahanganye mu matora:
Mu kibazo u munyamakuru yamubajije yagize ati: “nka Moïse Katumbi anenga byinshi birimo nk’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rya hato na hato, naho Martin Fayulu na Denis Mukwege bo bamagana ruswa bavuga ko iri mu bakomeye bari ku butegetsi, ibyo urabivugaho iki bwana Perezida Félix Antoine Tshisekedi?”
Tshisekedi, ati: ”Kuba umuriro w’amashanyarazi wabura si bintu bisha, twebwe icyo tugerageza nyine ni u guhagarika iryo bura ry’umuriro rya hato na hato,
“Tugerageza gukemura ibyo. Ubwo nageraga ku butegetsi, ingo 9% gusa, ndavuga abaturage, ni zo zari zifite amashanyarazi. Uyu munsi tugeze muri 20% kandi intego ni ugutera indi ntambwe ndende.”
“Rero bo bashobora kuvuga, ndabyemera, Moïse Katumbi yabaye Guverineri w’i Ntara ya Katanga, icyo gihe Katanga yaritaracyikamo ibice bine, ariko se yayikozeho iki?”
Akomeza agira ati “Navugaga vuba aha ku kibuga mpuzamahanga cy’indege kirimo kubakwa, ndetse ahubwo kimaze kurangira i Kolwezi.”
“Yabaye Guverineri imyaka icyenda ariko ntiyanatekereje ku kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege mu murwa mukuru w’isi wa cobalt [ibuye ry’agaciro].”
Muri icyo kiganiro Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.” Ibyo u Rwanda rwakomeje gutera utwatsi kuva mbere hubwo Kigali ishinja Kinshasa gukorana na FDLR u mutwe w’iterabwoba.
U musesenguzi w’u Munyamulenge, Fidele Nzibonera, yanenze ibyo Tshisekedi avuga ko hari ibice bimwe bitazabamo Amatora ategerejwe kuzaba vuba:
Yagize ati: “Biriya u mukuru w’igihugu cya RDC Félix Tshisekedi, yavuze nta washidikanya ko ari intege nke ze(faiblesse), zikomeye kuja ku mbuga nkoranya mbaga, ugatangaza ko haribicye bimwe by’igihugu bitazabamo amatora y’u mukuru w’igihugu!”
“Muyandi magambo bivuzeko aka gace yakagize igihugu cy’igenga nk’uko bafite uburenganzira bwokwiyobora y’uko ntibazayoborwa na perezida w’igihugu batatoye. Perezida Félix Tshisekedi, hariya yaribeshye navuga ko yihuse mu kuvuga.”
U musesenguzi yakomeje avuga ati: “Buriya igihugu Félix Tshisekedi, kuriya kera yakigurishije! Akigurishije kubera kutamenya.”
Ibi Perezida Félix Tshisekedi, yongeye kubisubiramo ubwo yaganiraga n’umunyambanga wa leta Zunze Ubumwe za Amerika Antony Blinken, kuri uyu mugoroba wo k’uwa Gatandatu, tariki 18/11/2023. Tshisekedi yamubwiye ko bitashoboka ko Masisi na Rutsuru, bigenzurwa na M23 kobyobamo Amatora.
Tshisekedi, ati: “Ntibishoboka ko Ibice bigenzurwa na M23 byageramo Amatora.”
Bruce Bahanda.
Balkanisation batubwiraga twabiterezako harikundi bizagenda ariko turabyiboneye.