Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Tshisekedi wa RDC, arashinjwa kugira indimi zibiri mu biganiro by’i Luanda.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
September 23, 2024
in Regional Politics
0
Perezida Tshisekedi wa RDC, arashinjwa kugira indimi zibiri mu biganiro by’i Luanda.
75
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Tshisekedi wa RDC, arashinjwa kugira indimi zibiri mu biganiro by’i Luanda.

You might also like

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

U Rwanda rubinyujije mu muvugizi wayo w’ungirije, Alain Mukuralinda, mu kiganiro yagiranye na televisiyo y’igihugu cy’u Rwanda, yasobanuye ko “mu biganiro bikomeje kubera i Luanda, bimaze kugaragaramo udafite ubushake bwo gukemura amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo.”

Mu minsi ishize ibihugu byombi byahuriye mu biganiro i Luanda, biza kwemeranya ko imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23 ihagarara ndetse ko n’umutwe wa FDLR ugomba gasenywa burundu. Uwo mwanzuro wavugaga ko guhagarika imirwano bitangira ku bahirizwa tariki ya 04/08/2024. Ni mu gihe ibyo biganiro byari byabaye ku ya 31/07/2024.Ibyo gusenya burundu umutwe wa FDLR byashingiwe ku gitekerezo cyatanzwe n’intumwa za Repubulika ya demokarasi ya Congo mu biganiro by’i Luanda byo ku itariki ya 21/03/2024. Byagaragara ko hatagize igihinduka ku byo gusenya FDLR aya makimbirane ashobora kurangira kuko uyu mutwe ni wo ufatwa nk’ipfundo ry’ibibazo byabaye ingutu ku mutekano ukomeje kuzamba.

Gusa, RDC inshuro nyinshi yagiye ivuga ko ishaka gushyira iherezo kuri ibi bibazo, ariko ibyabereye mu biganiro by’i Luanda tariki ya 14/09/2024 byerekanye ko nta bushake na buke RDC ifite byo kurangiza iki kibazo, nk’uko byavuzwe n’umuvugizi w’u Rwanda.Mbere y’uko ibyo biganiro biba ku rwego rw’abaminisitiri, inzobere mu iperereza n’igisirikare cy’u Rwanda, RDC na Angola zari zahuriye i Rubavu mu nama yabaye tariki ya 29 n’iya 30/08/2/24, zemeza gahunda yo gusenya burundu umutwe wa FDLR.

Mukuralinda akaba yavuze ko mu biganiro biheruka i Luanda, RDC yisubiyeho, yanga gahunda yo gusenya FDLR, yagize ati: “Ubwo bageze mu nama, abagombaga gutanga raporo barayitanze. Niba minisitiri wacu avuze ngo ’twasinye saa saba,’ ugahita umenya ko byagoranye. Mu byagoranye rero hagomba kuba harabayeho impinduka kuko ya migambi yo kuvuga ngo barahagarika FDLR ntayo twumvise.”Yakomeje agira ati: “Usesenguye ukareba uti byagenze gute? Ni umuhuza ugomba kubivuga, niba ariko ntacyo yavuze, na ba bandi batubwira bati ‘tuzabaha ingamba zo guhagarika FDLR; bakaba ntazo baduhaye, ni uko hari icyahindutse.”

Ibi yabigarutseho mu gihe biheruka gutangazwa ko perezida Félix Tshisekedi afite gahunda yo kwakira Abanyarwanda batandatu bigeze gukurikiranwaho ibyaha bya Genocide. Kuri ubu bacumbikiwe muri Niger, bamwe muri bo barangije igifungo, abandi bagizwe abere. Barimo kandi n’ufite ipeti rya Captain ariwe Innocent Sagahutu wagerageje inshuro zibiri zose kuja muri RDC bikanga, ubwo yashakaga kuja muri FDLR.Umuvugizi w’u Rwanda, Mukuralinda, agaragaza ko kuba Tshisekedi yarahindukiye, agashaka kwifatanya n’aba Banyarwanda kandi i Luanda hari ibiganiro bigikomeje, byerekanye ko afite indimi zibiri.

Ati: “Niba uhindukiye, ukajya gufatanya n’abantu na bo ubwabo bavuga bati ‘twahirika ubutegetsi bw’u Rwanda; ni nde se watinyuka kubahuza ngo ibyo twari tugiye gukora byose nibihagarare.”Uyu muvugizi w’u Rwanda yemeje ko uko ibiganiro by’i Luanda bikomeza, bigenda bigaragaza ufite ubushake buke bwo gukemura ibibazo bigize igihe hagati y’u Rwanda na Congo.

                   MCN.
Tags: Arashinjwa kugira indimi zibiriTshisekedi
Share30Tweet19Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Kwa Tshisekedi barakajwe n'itsinda ry'abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23. Repubulika ya demokarasi ya Congo yagaragaje ko yababajwe n'urwego rwa karere ka Afrika y'ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura...

Read moreDetails

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails
Next Post

Personal finance for young adults: An introduction to cryptocurrencies

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?