Perezida Tshisekedi wa RDC yabwiwe ko ari gukina n’umuriro.
Umunyapolitiki wo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, Martin Fayulu, yatangaje ko umugambi perezida Félix Tshisekedi afite wo guhindura itegeko nshinga umeze nko gukina n’umuriro ushobora ku mutwika.
Ni mu gihe ibi byatangajwe na perezida Félix Tshisekedi ku itariki ya 23/10/2024, ubwo yari mu ruzinduko i Kisangani, yatangaje ko itegeko nshinga rikwiye guhinduka ngo kuko “ryandikiwe mu mahanga, ryandikwa n’abanyamahanga.”
Tshisekedi yavuze ko mu mwaka utaha azashyiraho komisiyo izaba igizwe n’abahanga bazaba bavanywe mu ngeri zitandukanye, izasuzuma ingingo zikwiye guhinduka muri iri tegeko.
Yagize ati: “Ntimungire ubwoba, itegeko ryacu rifite intege nke. Ni byiza ko abahanga bacu babitekerezaho. Kuvugurura cyangwa guhindura itegeko nshinga ntibikwiye kwitiranywa n’umubare wa manda kuko zo zisaba ko habaho amatora ya kamarampaka.”
Fayulu yatangaje ko mbere yo gutekereza kuvugurura itegeko nshinga, Tshisekedi akwiye kubanza gukemura ibibazo byugarije igihugu harimo ubutaka Leta itakigenzura, ubukene, ihungabana ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ingaruka z’amatora ataranyuze mu mucyo.
Yagize ati: “Tshisekedi ari gukina n’umuriro nk’umwana. Ntabwo tuzamwemerera ko akora ku itegeko nshinga. Ntabwo itegeko nshinga ari ryo ryatumye uduce turenga 115 mu gihugu tugenzurwa n’ingabo zo hanze, kandi si cyo cyatumye Leta ikoresha nabi amafaranga.”
Moïse Katumbi na we utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa aherutse gutangaza ko icyo perezida Félix Tshisekedi agambiriye ari ukongera umubare wa manda z’umukuru w’igihugu, aca amarenga ko na we azarwanya uyu mugambi.
Yagize ati: “Ntabwo ikibazo kiri muri RDC gifite aho gihurira n’itegeko nshinga. Hari ikibazo cy’imiyoborere. Ni cyo gituma mvuga ko Félix Tshisekedi agomba kurangiza manda ye, akagenda. Nyuma y’ubutegetsi bwe hari ubuzima. Ibyo agomba kubimenya.”
Nubwo Tshisekedi avuga ko manda z’umukuru w’igihugu zitazarenga zibiri, ariko umunyamabanga mukuru w’ishyaka UDPS rya perezida Félix Tshisekedi, we yagaragaje ko yifuza ko manda yarenga imyaka itanu (5).
Minembwe.Com