Perezida Tshisekedi Yaburiye Abaminisitiri ku Magambo Batangaza Batabiherewe Uburenganzira
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatanze umuburo ukomeye ku baminisitiri bagenda batangaza amagambo bataherewe uburenganzira bwa Guverinoma, ashimangira ko iyo myitwarire ishobora gushyira mu kaga umutekano w’igihugu ndetse n’imibanire yacyo n’amahanga.
Uyu muburo watanzwe binyuze kuri Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, mu nama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 09/01/2026. Minisitiri w’Intebe yasobanuriye abagize Guverinoma ko ubutumwa bujyanye n’igihugu, cyane cyane ku ngingo zikomeye, butagomba gutangwa mu buryo bwihutirwa cyangwa butatekerejweho neza.
Yagize ati: “Amagambo arebana n’igihugu, by’umwihariko ajyanye n’igisirikare, umutekano, imibereho y’abaturage n’imibanire mpuzamahanga, agomba gutangwa hashingiwe ku mabwiriza asobanutse atangwa na Perezida wa Repubulika.”
Abaminisitiri bibukijwe ko itangazamakuru n’itumanaho rya Guverinoma bigenzurwa na Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru, kandi ko amagambo yose ajyanye n’ingingo zikomeye z’igihugu agomba kubanza kwemezwa hakurikijwe umurongo wa politiki wa Perezida Tshisekedi.
Basabwe kubahiriza ayo mabwiriza mu buryo bukomeye, hagamijwe “kwirinda gushyira mu kaga dipolomasi n’umutekano w’igihugu,” banaburirwa ko uzayirengaho atazihanganirwa na Guverinoma.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko, kuva mu mpera z’umwaka wa 2025, amagambo amwe n’amwe yatangajwe n’abayobozi bakuru ba Leta, cyane cyane abaminisitiri, yatumye Guverinoma ishyirwa mu majwi n’amahanga ndetse n’imbere mu gihugu.
Tariki ya 05/01/2026, Minisitiri w’Ubuhinzi, Muhindo Nzangi, yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa X ko ingabo za RDC zari zavuye mu mujyi wa Uvira, nubwo abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 batari bakawugeramo. Yongeyeho ko iyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitagira icyo zisaba abarwanyi ba AFC/M23, baba baranashoboye gufata Umujyi wa Kalemie mu Ntara ya Tanganyika, bitewe n’uko ngo ingabo zari ziwurinzwe zari nke.
Nyuma y’iminsi ibiri, Minisitiri ushinzwe Ingengo y’Imari, Adolphe Muzito, yatangaje ko nubwo Joseph Kabila yakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko rwa RDC nyuma yo guhamywa ibyaha birimo ubugambanyi, we ku giti cye atamufata nk’umwanzi w’igihugu.
Joseph Kabila yayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019. Ubutegetsi buriho bwa Perezida Tshisekedi bumushinja kuba ari we uyobora ihuriro AFC/M23, bumufata nk’umwanzi uhungabanya umutekano w’igihugu, ndetse ukekwaho umugambi wo kugirira nabi Umukuru w’Igihugu.
Si abaminisitiri gusa bagize uruhare mu mvururu z’amagambo, kuko n’uwahoze ari Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Général-Major Sylvain Ekenge, yagarutsweho cyane nyuma yo gutangaza amagambo yafashwe nk’ashishikariza ivangura. Yavuze ko gushaka Umunye-Congo w’Umututsikazi bisaba kwitonda, ngo kuko “batabyarana n’abo badahuje ubwoko.”
Aya magambo yatumye akurwa ku mwanya w’Umuvugizi w’Ingabo, kuko yashyizwe mu rwego rw’imvugo zibiba urwango, nubwo Leta ya RDC yahakanye ku mugaragaro ko ishyigikiye bene iyo mvugo.
Uyu muburo wa Perezida Tshisekedi ugaragaza ubushake bwo gushyira iherezo ku magambo adahuye n’umurongo wa Leta, hagamijwe kubungabunga umutekano w’igihugu, kurinda icyubahiro cya RDC ku rwego mpuzamahanga, no gukumira ibitekerezo byashobora kongera gucamo ibice sosiyete y’Abanye-Congo.






