Perezida Tshisekedi yashyizeho abayobozi bashya bashinzwe iperereza.
Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yashyizeho abayobozi bashya mu ishami rw’iperereza rya ANR.
Bikubiye mu itangazo ryasomewe kuri televisiyo y’igihugu ku wa kabiri tariki ya 05/08/2025, rivuga ko Kalala Musungu ko ari we wagizwe umuyobozi mukuru wa ANR, na ho Piema Mikobi Gaston, agirwa na we umuyobozi mukuru w’iri shami rishinzwe iperereza hanze y’igihugu.
Bombi bakaba bagiye guhagararira iri shami rya ANR, ryiswe ishami rishya rishinzwe ubukungu n’imari(DIEF).
Rikaba ryarashinzweho bwa mbere muri 2024, intego yaryo ni ugukora ubushakashatsi, iperereza, gukusanya, gusobanura, no gutangaza amakuru y’ubukungu, imari, mu mibanire, n’ikoranabuhanga, haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Rishinzwe kandi kungenzura inzego z’ingenzi nk’ingufu, itumanaho, ikoranabuhanga rishya ry’amakuru, hamwe n’imbuga za interineti, ndetse no kugenzura imicungire y’imari ya guverinoma.
Iri shami rigira uruhare runini mu kugenzura ishoramari riva mu mahanga, guhererekanya amafaranga binyuze mu mabanki n’ibidashingiye kuri banki, kwishyura kuri telefone, amafaranga y’ikoranabuhanga, no gukurikirana umutungo kamere n’ibicuruzwa by’ingenzi.
Perezida Tshisekedi ateganya kandi gushyiraho ubuyobozi bukuru bw’iri shami, bugizwe n’ubuyobozi butatu ari bwo: ubushinzwe iperereza mu by’ubukungu, ubuyobozi bushyinzwe iperereza ku ishoramari no kurwanya magendu, ndetse n’ubuyobozi bushyinzwe igenamigambi ry’ubukungu n’imari.