Perezida Tshisekedi yatangaje icyerekezo gishya cy’iterambere rishingiye ku muntu n’amahoro arambye
Mu ijambo rye ritangiza ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Imibereho myiza (World Summit for Social Development) iri kubera i Doha muri Qatar, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagaragaje icyerekezo gishya cy’igihugu cye cy’iterambere rirambye.
Aha’rejo tariki ya 04/11/2025, ni bwo perezida Tshisekedi yavuze ku byerekeye intambwe igihugu cye cyateye kuri manada ye.
Uyu mukuru w’igihugu cya RDC, yatangaje ko kuva atangiye manda ye, yiyemeje guhindura burundu uburyo RDC yakurikizaga mu by’iterambere. Yagize ati: “Guhera mu ntangiriro za manda yanjye, nahisemo ko igihugu cyinjira mu cyerekezo gishya cyo kuvugurura imikorere y’ubukungu: gusezera ku buryo busanzwe bushingiye gusa ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no ku ishyirahamwe ry’ubutegetsi mu murwa mukuru, kugira ngo twubake ubukungu bushingiye ku muntu, ku butabera, ku mahirwe angana hagati y’intara ndetse no ku mahoro arambye.”
Yongeyeho ko iyi nzira nshya igamije gutuma abaturage ba Congo babona umusaruro uhamye w’ubukungu, hubakwa igihugu kigendera ku mategeko, cyubahiriza uburenganzira bwa buri wese kandi giharanira iterambere risaranganywa.
Iri jambo rije mu gihe RDC ihanganye n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu, ku ruhande rumwe rishobora gufatwa nk’intangiriro y’icyizere cy’impinduka mu miyoborere n’imibanire ye n’imitwe irwanya ubutegetsi bwe, aho ibiganiro byo kugarura amahoro bikomeje i Doha hagati ya RDC na AFC/M23.
Kurundi ruhande, kuvuga n’ikimwe no gushyira mu bikorwa n’ikindi.






