• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 15, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Perezida Tshisekedi yatanze icyizere ku masezerano u Rwanda na RDC baheruka gusinyana.

minebwenews by minebwenews
June 30, 2025
in Conflict & Security
0
RDC: Tshisekedi yasabwe kwegura mu maguru mashya.
72
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Tshisekedi yatanze icyizere ku masezerano u Rwanda na RDC baheruka gusinyana.

You might also like

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

AFC/M23 yasubije abibaza ko bashaka ubwigenge bwa Kivu zombi

Col.Ntagawa wari wahamagajwe igitaraganya yagarutse mu birindiro bye

Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yatangaje ko amasezerano y’amateka igihugu cye cyasinyanye n’u Rwanda i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, ari intambwe ikomeye kandi itanga icyizere ku kugera ku mahoro arambye mu Burasirazuba bw’iki gihugu abereye perezida.

Ibi uyu mukuru w’iki gihugu cya RDC, yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku Banye-Congo kuri uyu munsi bizihiza isabukuru y’ubwigenge ku nshuro ya 65, kuko yahise avuga ko ubu bagiye kwizihiza bafite impamvu nyayo.

Tshisekedi yatangaje ko kwizihiza iyi sabukuru bihuriranye n’amasezerano yashyiriweho umukono i Washington DC tariki ya 27/06/2025.

Yagize ati: “Amasezerano duheruka gusinyira, si inyandiko gusa, ahubwo ni icyizere cy’amahoro ku baturage b’i Goma, Bukavu, Rutshuru, Masisi, no mu bindi bice byose byakunze kuba mu ntambara.”

Aha ntabwo uyu mukuru w’iki gihugu cya RDC yumvikana ashinja u Rwanda ibirego by’ibinyoma, nk’uko yakunze kujya abigarukaho inshuro nyinshi. Yasobanuye ko aya masezerano ari intambwe ishimishije mu gushyiraho iherezo ryanyuma amakimbirane y’intambara mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Ubundi kandi yavuze ko azazana umwuka mwiza ku mikoranire y’igihugu cye n’ibindi bihugu byibituranyi.

Avuga kandi ko hari inzira za dipolomasi zishinze imizi ku biganiro birimo kuba i Doha muri Qatar, avuga ko RDC ishyize imbere ko hasubiraho ubutegetsi bw’uzuye buri mu maboko ya Leta.

Yasoje abwira abanyagihugu be ko bagomba kugirira icyizere intambwe bateye basinya amasezerano y’amahoro, kandi abizeza ko bazagera ku butabera, ngo kuburyo abagize uruhare muntambara bazabiryozwa.

Tags: AmasezeranoIcyizereRdcTshisekedi
Share29Tweet18Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y'ibisasu yateye Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yagaragaje ubushake buke bwo kugirana amahoro n'ihuriro...

Read moreDetails

AFC/M23 yasubije abibaza ko bashaka ubwigenge bwa Kivu zombi

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
AFC/M23 yasubije abibaza ko bashaka ubwigenge bwa Kivu zombi

AFC/M23 yasubije abibaza ko bashaka ubwigenge bwa Kivu zombi Ihuriro rya Allience Fleuve Congo, AFC/M23 binyuze ku muvugizi wayo wungirije, Oscar Barinda yasubije abavuga ko iri huriro rishaka...

Read moreDetails

Col.Ntagawa wari wahamagajwe igitaraganya yagarutse mu birindiro bye

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Col.Ntagawa ukuriye ibirindiro bya FARDC mu Bibogobogo yahamagajwe igitaraganya

Col.Ntagawa wari wahamagajwe igitaraganya yagarutse mu birindiro bye Colonel Rubaba Ntagawa wahamagajwe igitaraganya na Komanda secteur i Baraka ahazwi nk'umurwa mukuru wa teritware ya Fizi mu ntara ya...

Read moreDetails

Uvira havutse umutwe mushya ugiye kurwanya undi mutwe

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Uvira havutse umutwe mushya ugiye kurwanya undi mutwe

Uvira havutse umutwe mushya ugiye kurwanya undi mutwe Amakuru aturuka i Uvira mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko havukiye...

Read moreDetails

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC bahurijwe i Nairobi n’uwahoze ayoboye iki gihugu

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC bahurijwe i Nairobi n’uwahoze ayoboye iki gihugu

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa RDC bahurijwe i Nairobi n'uwahoze ayoboye iki gihugu Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika ya demokarasi ya Congo imyaka 18, yahurije i Nairobi muri Kenya...

Read moreDetails
Next Post
Kivu y’Epfo: AFC/M23 izindutse yambikana n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

Imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n'ingabo za RDC muri Kivu y'Amajyaruguru.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?