Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza
Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko ibyo yavuze abizi, kandi ko abatamuzi ari bo bavuga ko yapfukamiye perezida w’u Rwanda ubwo yamusabaga ibiganiro bari i Brussel mu Bubiligi.
Ni mu kiganiro Tshisekedi yakoze i Kinshasa asubiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, aho bamushinja gupfukamira perezida Kagame amusaba kugirana na we ibiganiro.
Ku wa kane muri iki cyumweru tariki ya 09/10/2025, nibwo Tshisekedi yavugiye ijambo mu Bubiligi mu nama ya Global Gateway Forum, iryo jambo rikaba ryarateye urujijo ku migambi ihamye afitiye igihugu mu bijyanye no kurangiza intambara mu Burasirazuba bwacyo.
Ni ijambo ryatumye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bavuga ko yashujuguje igihugu, ndetse anagaragaza ko kitagira umurongo uhamye mu gushaka igisubizo ku bibazo biri muri iki gihugu cya RDC.
Tshisekedi mu kwisobanura yavuze ko yashatse kugaragariza Abanye-kongo baba mu Bubiligi utera igihugu cyabo, ndetse kandi ngo akaba yaranasabaga amahanga kugira icyo abikoraho.
Yagize ati: “Nta banga ririmo ibyo navuze hari ku mugaragaro, nemeye ibiganiro ku muntu uhagarariye Ingabo zateye Congo kugira ngo mu tange ku isi yose. Kubera ko ntabwo akenshi mumenya ibibera muri dipolomasi, badufata nk’abashyira imbere intambara kandi aritwe ifiteho ingaruka, dufite uburenganzira bwo kwitabara nk’abatewe, icyo gihe twabikora bakatugira abantu badashaka amahoro bashaka intambara, nashaka kwereka isi yose ko ibyo atari byo, ko turi aba mbere bakeneye amahoro, nemeye ibiganiro kugira ngo na we yisobanure, mwumvise igisubizo cye.”
Tshisekedi avuga ko yagiye ngo yerekane ko bashyize hanze ikinyoma, ariko ngo icyo kinyoma kiragenda kikagera no mu gihugu imbere aho hari abasaba ibiganiro, bakavuga ko Tshisekedi adashaka ibiganiro.
Tshisekedi yashimangiye ko adateze kuganira n’abanzi ngo nkeretse bakamwica, ngo na ho igihe azaba ariho bitazabaho.
Anavuga kandi ko atazicarana n’abamubwira kuvanga ingabo, ngo batuma mu nzego za Leta hajyamo abantu bafite ubwenegihugu bushidikanywaho.
Perezida Tshisekedi avuga ko abavuga ibyo batazi babareka bakavuga kuko azi ibyo ashakira igihugu, ndetse ngo ntabwo azigera aba umunyantege nke.
Avuga ko gusaba ibiganiro na perezida Paul Kagame atazita ku gisubizo yabonye, ko hari abo byakoze ku bwonko bakiri ku bitekerezaho kandi bazamusabiza.
Bikaba bizwi ko igisubizo u Rwanda rwahaye perezida Felix Tshisekedi, rwamusubije ko ibyo yavuze ari “comedie politique,” ko ari we ubwe ufite igisubizo cy’ibibazo byose RDC irimo.
Nyakubahwa Prezida Kagame yamusubizanyije ubwenge bwinshi.
Cane ko yirinze kumusubiriza aho yikomereza kuvuga speech ye atitaye kubyo Tchilombo yavuze.