Perezida Tshisekedi yohererejwe intumwa, mu gihe mu genziwe w’u Rwanda yakoranye ikiganiro na Lourenço wa Angola.
Umukuru w’igihugu cya Angola, João Lourenço ku wa Kane tariki ya 19/09/2024, yakoranye ikiganiro na perezida Paul Kagame w’u Rwanda hifashijijwe telefone, mu gihe yohereje intumwa ye kwa perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni ikiganiro cyabaye mu rwego rwo gukumira amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC, n’ubwo nta byinshi perezindansi ya Angola yibivuzeho, usibye kwemeza ko icyo kiganiro cyabaye. Igihugu cya Angola ni cyo muhuza ku makimbirane ari hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa.
Ku rundi ruhande, perezida João Lourenço yohereje intumwa ye i Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’iki gihugu, Tete Antonio. Aya makuru anavuga ko Tete yabwiye Tshisekedi ati: “Twakoze kuri iki gikorwa, kandi nyuma y’ibiganiro, ni ngombwa ko ibyemezo bigera ku nzego zacu zidukuriye.” Avuga kandi ko João Lourenço yiyemeje guharanira amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibiganiro hagati ya Congo n’u Rwanda, byatangiye binyuze mu buhuza bwa Angola. Ibi biganiro na tariki ya 14 na 15/09/2024, byarimo aho byari byahuje aba minisitiri ku nshuro ya kane i Luanda. Muri ibyo biganiro Angola yabitanzemo raporo ku biganiro yagiranye n’ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare ribarizwamo na M23 rya AFC (Alliance Fleuve Congo), nubwo RDC igikomeje kwinangira kuganira n’iri huriro ribarizwamo uyu mutwe wa M23.
MCN.