Perezida Tshisekedi yongeye gutsemba avuga ko atazaganira na M23.
Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yongeye kuvuga ko Leta ye itazigera igirana ibiganiro n’umutwe wa M23.
Tshisekedi yabitangarije mu biganiro yagiranye n’abaminisitiri bo muri Leta ye, ku itariki ya 20/12/2024.
Bikaba byasobanuwe n’umuvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa, Patrick Muyaya, ubwo yatangazaga ibyavugiwe mu nama y’abaminisitiri; yavuze ko “umukuru w’igihugu, Félix Tshisekedi, yashimangiye umurongo wa RDC wo kwanga yivuye inyuma ibiganiro byayihuza na M23.”
Uyu muvugizi, yavuze ko impamvu RDC itazaganira na M23 ari uko uyu mutwe waranzwe n’ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage n’ubusugire bw’iki gihugu, ariko uyu mutwe wagiye usobanura ko urinda abaturage, ndetse no mu bice ugenzura, abaturage benshi bakomeje kuhahungira.
Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yongeye gushimangira ibyo kutaganira na M23 mu gihe ku mugoroba wo ku wa kane, yakoze impunduka mu gisirikare, ariko kandi uwo mutwe wo ukomeje kwigarurira ibice byinshi muri teritware za Lubero, Walikale n’ahandi.
Nyamara kandi, uyu mutwe wa M23 ubinyujije mu muvugizi wayo mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, wari uheruka gutangaza ko “udateze kwitabira ibiganiro RDC ihuriramo n’imitwe yitwaje imbunda ikorana byahafi n’iyi Leta ya Kinshasa.
Avuga kandi ko uyu mutwe wa M23 uzemera gusa ibiganiro bizayihuza n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Yagize ati: “Umuryango wacu ushimangira ko wiyemeje gukemura amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya, binyuze mu biganiro bitaziguye kandi by’ukuri na Guverinoma ya Kinshasa, bikemura impamvu muzi z’aya makimbirane.”