
Perezida Vladimir Putin, w’u Burusiya, yahuye na Prigozhin umuyobozi wa Wagner.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 10/07/2023, saa 9:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin bahuye imbona nkubone na Yevgeny Prigozhin wayoboraga umutwe w’abacanshuro wa Wagner uherutse kwivumbura ava muruwo mutwe.
Muruku kwezi kwa Gatandatu, gushize tariki 23, nibwo uyu Muyobozi Yevgeny Prigozhin n’ingabo ze batangiye ibisa nkimigumuko, bivumbura ku buyobozi bw’ingabo z’u Burusiya bavuga ko bafatwa nabi mu rugamba bamazemo umwaka urenga muri Ukraine.
Prigozhin n’abantu be bafashe urugendo bagana mumurwa mukuru wa Moscow kwerekana akababaro kabo, baza guhagarara bataragerayo nyuma y’ibiganiro byagizwemo uruhare na Perezida wa Belarus, Aleksandr Lukashenko.
Kuri uyu wa Mbere ibiro bya Perezida w’u Burusiya Vradimir Putin, byatangaje ko Perezida wabo yahuye na Prigozhin.
Mubyaganiriwe ho harimo ko mu minsi ishize tariki 29/06, Prigozhin, hamwe n’abandi bayobozi bagera kuri 34 ba Wagner, bigumuye ku bikorwa bya Wagner n’ibibazo bimaze iminsi hagati y’uwo mutwe na Leta.
Umuvugizi w’Ibiro bya Putin, Dmitry Peskov ko Prigozhin ari mu bayobozi b’ingabo Putin yatumiye mu biro bye nyuma y’iminsi itanu habaye kwivumbura.
Bamuhamirije ko bamushyigikiye kandi ko bafite ubushake bwo gukomeza gukorera u Burusiya.
Ibyaha by’ubugambanyi u Burusiya bwari bwashyize kuri Prigozhin byahise biteshwa agaciro, gusa aho uyu mugabo aherereye ntabwo haramenyekana.
Belarus yari yemeye guha ubuhungiro Prigozhin gusa Perezida Lukashenko aherutse kuvuga ko akibarizwa mu Burusiya.