Perezida Vradimir Putin agiye kohereza indege kabuhariwe z’intambara muri Afrika.
Indege z’intambara z’u Burusiya nka Tu-160 long-range bombers ziri mu zishobora kumurikwa muri Afrika.
Ikinyamakuru Military Africa, cyatangaje iy’i nkuru, kivuga ko intumwa z’u Burusiya zasuye ikibuga cy’indege cy’i Pretoria ngo harebwe ko hakongerwa izi ndege za Tu-160 ahazabera imurikagurisha. Aba basirikare bakiriwe ku kibuga cy’indege n’umuyobozi w’ingabo zirwanira mu kirere muri Afrika y’Epfo.
Captain Tebogo Kanama, umuvugizi w’igisirikare kirwanira mu kirere muri Afrika y’Epfo, yavuze ko i Pretoria na Moscow bafitanye umubano w’ubabanye n’amahanga nk’abanyamuryango ba Brics.
Yagize ati: “U Burusiya na Afrika y’Epfo byagiranye umubano w’ubabanye n’amahanga kuva kera . Nk’abanyamuryango ba Brics, hamwe n’u Bushinwa, u Buhinde na Brazil, bose bafite umubano w’ubukungu, umubano w’apolitiki, n’amasezerano y’ubufatanye mu by’agisirikare.”
Amasosiyete menshi akora intwaro z’u Burusiya azitabira imurikagurisha, harimo Aeroscan, Katod, Roscosmos corporation, Rosoboronexport, Technodinamika, hamwe na United Aircraft Corporation.
Mu kwezi kwa Cumi 2019, indege zibiri z’u Burusiya za Tu-16 zasuye Afrika y’Epfo bwa mbere . Kugera ku birindiro by’agisirikare cyo mu kirere bya Waterkloof byahuriranye no gufungura inama ya mbere y’u Burusiya na Afrika ibera i Sochi.
Biteganijwe ko imurikagurisha rya Afrika Aerospace na Defense 2024 rizaba kuva ku itariki ya 18/09/2/24 kugeza ku ya 22/09/2024.
MCN.