Perezida wa Amerika aragirira uruzinduko muri Angola.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden, ategerejwe i Luanda muri Angola mu ruzinduko rwo gushyigikira umushinga w’iyubakwa ry’umuhanda wa gariyamashi uzafasha mugutwara amabuye y’agaciro ava mu bice bitandukanye byo muri Afrika yoherezwa muri Amerika.
Biteganijwe ko Joe Biden azakorera uru ruzinduko muri Angola kuva tariki ya 02 kugeza 04 ukwezi kwa Cumi nabiri uyu mwaka w’ 2024, akaba ari rwo rwa mbere uyu mutegetsi wa Amerika agiriye mu gihugu cya Angola cyo mu majyepfo ashyira uburenganzuba bwa Afrika.
Umuhanda wa gariyamashi uteganyijwe kubakwa wa Lobito ufite ibirometero 1,300, uhuza igice cyo muri Afrika gikungahaye ku mabuye y’agaciro n’icyambu cyo mu majyepfo ashyira uburenganzuba.
Amerika ivuga ko yakusanyirije hamwe miliyari zirenga 5 z’amadolari, harimo amafaranga y’abikorera n’aya Leta, mu ishoramari ryayo muri uyu mushinga.
Byitezwe ko perezida Biden muri uru ruzinduko azashimangira ko hakenewe kwimakaza ituze, amahoro, n’umutekano ndetse no gukemura ibibazo bijyanye n’ibiribwa.
Inyandiko perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashyize hanze ivuga ko ibihugu byombi biri gukora ibishoboka byose mu gukemura ibibazo by’ingutu bitandukanye.
Perezidansi yagize iti: “Kuva ku kugabanya icyuho kiri mu bikorwa remezo muri Afrika ndetse no kongera amahirwe mu by’ubukungu n’iterambere rirambye mu karere, kugera ku kwagura ubufatanye mu by’ikoranabuhanga n’ubumenyi.”