Perezida wa Colombia yanenze imyitwarire ya Trump mu nama ya COP30
Perezida wa Colombia, Gustavo Petro, yanenze bikomeye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, amushinja kudaha agaciro ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe no kutitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu ku mihindagurikire y’ikirere iri kubera i Belém muri Brazil.
Mu butumwa yatanze ku wa Kane, Petro yavuze ko “Donald Trump afite amakosa 100%” anamagana politiki ye ishingiye ku gushishikariza kongera gucukura ibikomoka kuri peteroli.
Petro yagaragaje impungenge ko iyi myitwarire ya Trump ishobora gusubiza inyuma intambwe imaze guterwa mu kurengera ibidukikije no kugabanya imyuka yangiza ikirere, ashimangira ko kwirengagiza amahirwe yo gufata ibyemezo bikomeye ku mihindagurikire y’ibihe ari ugusuzugura ejo hazaza h’isi.
Iyi mvugo ye ije mu gihe inama ya COP30 iteranye muri Brazil, aho yatangiye tariki ya 6 ikazasozwa tariki ya 21 z’uku kwezi turimo kwa cumi numwe 2025. Yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi batandukanye bo ku isi, hagamijwe gushaka ibisubizo bihamye ku bibazo by’ikirere. Perezida Trump ntiyitabiriye iyi nama, ibintu byakomeje kwamaganwa n’abayobozi batandukanye ku isi.






