Perezida wa Irani Yasabye Imbabazi Ibihugu Bituranyi mu Gihe Ibitero bya Amerika na Israel Bikomeje
Intambara iri gukaza umurego mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati yakomeje gufata indi ntera, aho Perezida wa Irani, Masoud Pezeshkian, yasabye imbabazi ibihugu bituranyi nyuma y’ibitero bikomeye byagabwe ku murwa mukuru wa Irani, Tehran. Ibi byabaye mu gihe ibitero by’ingabo za Israel n’iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje kwibasira ibikorwaremezo bya gisirikare by’iki gihugu.
Mu ijambo yagejeje ku baturage ryanyujijwe kuri televiziyo ya leta ya Irani, Pezeshkian yavuze ko igihugu cye kidafite umugambi wo kugaba ibitero ku bihugu bituranyi, anashimangira ko amahoro n’umutekano mu karere ari byo bikwiye gushyirwa imbere.
Yagize ati:
“Ndabona ari ngombwa gusaba imbabazi ibihugu bituranyi byaba byaragizweho ingaruka n’ibi bikorwa. Nta mugambi dufite wo kubatera. Turifuza ko akarere kacu gakomeza gukorana hagamijwe amahoro n’ituze.”
Aya magambo ya Perezida wa Irani aje nyuma y’ibitero bikomeye byagabwe n’ingabo za Israel ku bigo bya gisirikare biri mu murwa mukuru wa Irani, Tehran, ndetse no mu mujyi wa Isfahan.
Igisirikare cya Israel, IDF, cyatangaje ko cyatangije “igitero kinini” kigamije gusenya ibikorwa bya gisirikare bifitanye isano n’ikorwa rya misile n’ibindi bikoresho by’intambara.
Mu byibasiwe harimo na kaminuza ya gisirikare izwi nka Imam Hossein University, ifitanye isano n’ingabo zidasanzwe za Irani zizwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps. Iyi kaminuza bivugwa ko yigishirizwamo abasirikare bakuru n’abandi bayobozi b’ingenzi b’izi ngabo.
Israel ivuga kandi ko yibasiye ububiko bw’ibisasu bya misile n’ibigo by’ubutasi byakorwagamo n’abakozi benshi ba gisirikare.
Nubwo yasabye imbabazi ibihugu bituranyi, Perezida Pezeshkian yavuze ko Irani itazigera ireka kwirwanaho ku bitero ivuga ko iri kugabwaho n’abanzi bayo.
Yagize ati:
“Abibwira ko Abanya-Irani bazacika intege bakamanika amaboko baribeshya cyane. Tuzakomeza kurengera igihugu cyacu.”
Yanasabye ingabo z’iki gihugu kutazongera kugaba ibitero ku bihugu bituranyi keretse igihe Irani yaba itewe.
Hagati aho, ibindi bihugu byo mu karere byatangaje ko byafashe mu kirere misile zari zigamije kubigabaho ibitero.
Leta ya Qatar yatangaje ko ingabo zayo zirwanira mu kirere zashoboye gusenya misile zari zatewe kuri iki gihugu. Ibi byabaye nyuma gato y’ijambo rya Perezida Pezeshkian.
Mu buryo nk’ubwo, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Barabu na cyo cyavuze ko cyafashe mu kirere igisasu cya misile cyari kigamije kugitera, nubwo ibisigazwa byacyo bitigeze bitera ibyangiritse bikomeye.
Ku rundi ruhande, ingabo za IRGC zatangaje ko zagabye igitero kuri tanker yitwara peteroli mu Persian Gulf, mu nzira inyura mu muhanda w’amazi wa Strait of Hormuz.
Nk’uko IRGC yabitangaje ku rubuga rwa Telegram, ubu bwato bwitwa Prima bwatewe na drone nyuma yo kwanga gukurikiza amabwiriza y’ingabo za Irani zirinda uwo muhora.
Ubuyobozi bwa IRGC bwavuze ko butazemera ko amato afitanye isano n’ibihugu bifatwa nk’abanzi ba Irani akomeza kunyura muri uwo muhora.
Umuhora wa Hormuz ni umwe mu mihanda y’amazi ikomeye cyane ku isi mu bijyanye n’ubwikorezi bwa peteroli. Bivugwa ko hafi kimwe cya gatanu cya peteroli na gaze ikoreshwa ku isi anyuzwa muri uwo muhora.
Kubera iyi ntambara iri gukaza umurego, ibikorwa by’ubwikorezi bwo mu nyanja byatangiye guhungabana, bituma ibihugu byinshi bitangira kugira impungenge ku isoko mpuzamahanga rya peteroli.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ingabo za United States Navy zishobora gutangira guherekeza amato atwara peteroli aca mu muhanda wa Hormuz mu gihe byaba bibaye ngombwa.
Ibi bishobora kurushaho kongera umwuka mubi mu karere, mu gihe ibihugu byinshi bikomeje gusaba ko impande zose zigira ubushishozi kugira ngo hatabaho intambara yaguka kurushaho.
Umubano mubi hagati ya Irani na Israel umaze imyaka myinshi, ahanini ushingiye ku bibazo bya politiki, idini n’umutekano w’akarere. Israel imaze igihe ivuga ko gahunda ya Irani yo gukora ibisasu bya kirimbuzi ishobora guteza akaga gakomeye ku mutekano w’akarere.
Ku rundi ruhande, Irani yo ivuga ko ibikorwa byayo ari ibyo kwirwanaho no kurinda ubusugire bwayo.
Ibi byose bituma Middle East ikomeza kuba imwe mu turere tw’isi dukunze kubamo amakimbirane ashobora guhinduka intambara nini igihe icyo ari cyo cyose.





