Perezida wa Kenya William Ruto, yashyiriyeho abakozi ba leta amabwiriza aremereye.
Ni aharejo ku wa Gatanu, nibwo perezida wa Kenya William Ruto yatangaje ko ingendo zitari ngombwa ku bakozi ba leta zikurwaho, ndetse avuga ko hari n’ibigo bya leta bigiye gufungwa.
Nk’uko yabitanga yavuze ko mu rwego rwo kugabanya amafaranga yakoreshwaga mu nzego zimwe na zimwe akurwaho, avuga kandi ko hari ibigo bya leta 47 bigiye guseswa, abakozi babyo bagashyirwa mu zindi minisiteri.
Asobanura ko ibyo bigiye gukorwa mu buryo bwo kugira ngo bagabanye ingengo y’imari leta ikoresha mu bigo byayo, nyuma y’uko itegeko rigenga imari risheshwe kuko ryamaganwe n’abaturage.
Perezida William Ruto yavuze ko n’abajyanama b’ibigo na za minisiteri nabo bagabanywa ku kigero cya 50%, kandi ko inzego zirimo iza Madame wa perezida wa Repubulika, iza Madame wa visi perezida ndetse n’iza Madamu wa minisitiri w’intebe nazo zikuweho.
Mu bindi yatangaje harimo ko abakozi ba leta bose bagejeje imyaka yo kujya mu kuruhuko cy’izabakuru, ni ukuvuga imyaka 60, bahita basabwa kujya mu kiruhuko, nta gauhunda yo gukomeza akazi ihari.
Ibi perezida abigarutseho mu gihe, urubyiruko n’abakuru muri Kenya bakomeje kwigaragambya bamwamagana basaba ko yegura.
MCN.