Perezida Bertrand Bisimwa wa M23 yavuze impamvu yabateye gufata agace ka Rubaya, ko iva ku ngabo zu butegetsi bwa Kinshasa.
Ni bikubiye mu nyandiko umuyobozi wa M23 Bertrand Bisimwa, yashize hanze akoresheje urubuga rwa x, rwahoze rwitwa Twitter.
Yavuze ko kuba ingabo ze, zarigaruriye kariya gace kibitseho ubutunzi bukomeye bwa mabuye yagaciro bitavuze ko uyu mutwe ushaka ariya mabuye, ko ahubwo byavuye kukuba igisirikare cya Repubulika ya demokorasi ya Congo cyarakomeje gushotora M23.
Muri izi nyandiko zu muyobozi, zivuga ko M23 yari nagize nigihe isaba imitwe irimo FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi guhagarika ibikorwa byo kubangamira abaturage bo muri ibyo bice bya Rubaya, aho yanazishinje gukora ibindi bikorwa bibangamira abaturage.
Yanaboneyeho kuvuga ko ihuriro ry’Ingabo za RDC zari zigize igihe zica abaturage, harimo ko abaturage bari mukaga gakomoka kuri ryo huriro ry’ingabo.
Izi nyandiko za Bertrand Bisimwa zikomeza zivuga ko abasirikare be, ku wa kabiri, tariki ya 30/04/2024, bazindutse bagabwaho ibitero by’ihuriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa muri Karuba, Mushaki na Kagundu, maze nabo bahaguruka kwirwanaho.
Ubwo birwanagaho ihuriro ry’Ingabo ryari ryabagabyeho ibitero, byarangiye riya bangiye ingata abandi nabo bahitamo kwagura ubutaka, bityo bagera na Rubaya.
Inyandiko za Bertrand Bisimwa zinavuga kandi ko uyu mutwe wa M23 usaba abasanzwe bakora akazi ko gucukura amabuye y’agaciro bagomba gukomeza ibikorwa byabo, ngo kuko ibyo gucukura bitari mu ntego za M23.
Ariko agasaba ko abacukura bagomba kwitandukanya n’imitwe y’itwaje imbunda, ndetse kandi bakaba badakorana n’igisirikare icyari cyo cyose cyabangamira umutekano w’abaturage baturiye ibyo bice bya Rubaya.
MCN.
Comments 2