Perezida wa Madagascar yahungiye mu kindi gihugu
Perezida Andry Rojoeline wa Madagascar yahungiye mu gihugu cy’u Bufaransa, nyuma yo kweguzwa n’umutwe wa basirikare witwa CAPSAT.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 12/10/2025, Rajoelina yahungiye mu Bufaransa akoresheje indege y’igisirikare cyabwo.
Bikagaragazwa ko yahunze yabanjye kugirana amasezerano na perezida Emmanuel Macron.
Ndetse kandi aya makuru anavuga ko mbere y’uko ajanwa mu Bufaransa yabanje kwerekeza ku kirwa cya Sainte-Marie, akaba ari naho yafatiye indege y’igisirikare cy’u Bufaransa ari na yo yamujanye ku kirwa cy’Abafaransa kiba ku nyanja y’u Buhinde cyitwa La Reunion.
Nanone kandi RFI dukesha iyi nkuru yakomeje ivuga ko yageze no kuri kiriya kirwa ajanwa n’indi ndege ahataramenyekana, ariko bigakekwa ko yaba yarajanwe mu bigwa bya Maurice cyangwa i Dubai.
Ku rundi ruhande, u Bufaransa buvuga ko budashaka kwivanga mu bibazo bya politiki byo muri Madagascar.
Uyu mu perezida ahunze mu gihe yari yatangaje ko azageza ijambo ku baturage kuri uyu wa mbere saa moya z’umugoroba ku isaha yo muri iki gihugu.
Abatumye ahunga bari batangaje ko batakimushaka, ndetse bamusaba kwegura, na we abyamaganira kure anabyita “igerageza ryo guhirika ubutegetsi.”
Bikaba birangiye afashe icyemezo cyo guhunga, nyuma y’igitutu yotswagaho n’uriya mutwe w’Ingabo witwa CAPSAT.