Perezida wa Uganda yashimiye Muammar Gaddafi na Nyerere, ndetse agaruka no ku mateka akomeye y’iki gihugu.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 15/09/2024, perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yakoze ikirori cy’uko yujuje imyaka 80 y’amavuko, maze ashimira zimwe mu ntwari za Afrika zafashije ishyaka rye kugera ku ntsinzi.
Umukuru w’igihugu cya Uganda, yashimiye n’abantu bose bamwifurije isabukuru nziza.
Yagize ati: “Ndashimira buri wese wangaragarije ibyishimo anyifuriza isabukuru y’amavuko. Nishimiye iyi mpano y’imyaka 80 maze ndiho.”
Yakomeje agira ati: “Ndashimira ababyeyi banjye bandeze na Mama Janet ku bwo kumpesha umugisha muri iki gihe cyose maranye n’umuryango.”
Perezida Museveni yanashimiye abasirikare babanye nawe ku rugamba rwo kubohora igihugu, ndetse n’abahoze ari abarwanyi ba NRA, uyu ukaba ari umutwe w’igisirikare w’ishyaka rya NRM. Abashimira uruhare bagize mu gutuma iki gihugu kigeze ahashimishije.
Ntiyagarukiye aho gusa, kuko yanashimiye abakuru b’ibihugu byo muri Afrika bamufashije mu rugamba rukomeye yanyuzemo rwo kubohora igihugu.
Yagize ati: “Ndashimira kandi Abanyafrika nka Mwalimu Nyerere, Samora Marchal, Muammar Gaddafi, ndetse n’abandi bose badufashije mu rugamba rwo kubohora igihugu.”
Yanavuze kandi ko ibyo kwishima atabigezeho wenyine, ahubwo ko Abanya-Uganda na bo bakwiye kwishimira urugamba barwanye rubagejeje ku byo bagezeho.
MCN.