Umukuru w’igihugu cya Pologne, Duda Andrzej, uri mu ruzinduko rwa kazi mu gihugu cy’u Rwanda, yagiranye i kiganiro n’u rubyiruko rwo muri Kigali.
Muri iki kiganiro Perezida Duda Andrzej, yagiranye n’urubyiruko rw’Abanyarwanda, yahaye ikaze Abanyarwanda bashaka kwiga igisirikare n’ubundi bumenyi muri rusange aho yahise aba bwira ati: “Amarembo arakinguye ku rubyiruko rw’Abanyarwanda bashaka kugira ubumenyi barahura muri Pologne.”
Yakomeje agira ati: “Mugihe u Rwanda rwaba ruri mu byago natwe twiteguye gutanga ubufasha, niyo mpamvu tuganira ku burezi harimo n’ibyagisirikare binyuze mu rubyiruko kugira ngo rubashe kurengera igihugu.”
Uy’u mukuru w’igihugu cya Pologne, uri mu ruzinduko rwa kazi mu gihugu cy’u Rwanda, yanavuze ko Abanyarwanda bashaka kwiga bahawe ikaze harimo no gukora ibijyanye n’umutekano mu by’ikorana buhanga.
Perezida Duda Andrzej ya na shimiye mugenzi we, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame uko ya mwakiriye n’itsinda bazanye aboneraho no kumutumira ngo azasure Pologne.
Perezida Paul Kagame nawe yavuze ko amateka y’ibihugu bitandukanye afasha mu kubaka Sosiyete ndetse ko hari namasomo bisiga.
Tu bibutseko ko perezida Duda Andrzej yagendereye u Rwanda ari kumwe n’u mudamu we ndetse n’irindi tsinda ry’abayobozi bo mu gihugu cya Pologne ba tandukanye. Muri uru ruzinduko rwabo basuye n’u rwibutso rwa Genocide ruri ku Gisozi.
Bruce Bahanda.