Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya
Perezida wa Ukraine, Volodymir Zelensky, yatumiye mugenzi we wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ngo azasure igihugu cye kandi banaganire ku bufatanye bw’ibihugu byombi.
Zelensky yatumiye mugenzi we ubwo bari bafitanye ikiganiro kuri telephone ku munsi w’ejo ku wa gatanu tariki ya 03/10/2025.
Mu butumwa Zelensky yatambukije akoresheje urubuga rwa x, yavuze ko yishimiye perezida Felix Tshisekedi wifatanyije na Ukraine mu ntambara irimo n’u Burusiya.
Yavuze kandi ko bagiranye ikiganiro cyiza na Tshisekedi, aho ngo baganiriye ku kamaro ko kugera ku mahoro, kubaha ubusugire, ndetse kandi no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Zelensky kandi yavuze ko muri iki gihe igihugu cye kiri mu ntambara n’u Burusiya, babyungukiyemo kumenya ikoranabuhanga ku rundi rwego, ashimangira ko yiteguye kurisangiza RDC.
Ndetse kandi avuga ko Ukraine yiteguye kugirana ubufatanye na RDC mu nzego zirimo imikoranire mu bya gisirikare, ikoranabuhanga mu by’ubuhinzi, ingufu, kwegereza ubushobozi abaturage no gukoresha ikoranabuhanga mu guha abaturage serivisi zinoze.
Yasoje avuga ko RDC yabigaragajemo ubushake, ndetse ko babyemeranyije ko amatsinda yabo azakorana ku bibazo byose bikenewe kugira ngo bagere ku bufatanye bw’unguka.