Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida William Ruto wa Kenya yagize ibindi bishya atangaza ku myigaragabyo iri gukorwa n’abaturage bo muri iki gihugu.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 27, 2024
in Regional Politics
0
Perezida William Ruto wa Kenya yagize ibindi bishya atangaza ku myigaragabyo iri gukorwa n’abaturage bo muri iki gihugu.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida William Ruto wa Kenya yagize ibindi bishya atangaza ku myigaragabyo iri gukorwa n’abaturage bo muri iki gihugu.

You might also like

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Ni ijambo umukuru w’igihugu cya Kenya yavuze nyuma y’umunsi umwe gusa, abantu bagera kuri makumyabiri nabatatu baguye mu myigaragabyo.

Mu ijambo yagejeje ku baturage be, yavuze ko abaturage bagaragaje ku buryo busobanutse ko badashaka iri tegeko cyangwa imigambi yo kongera imisoro.

Perezida William Ruto avuga ko iryo tegeko rishubijwe inyuma, ahubwo avuga ko hagiye gufatwa ingamba zo kugabanya amafaranga akoreshwa na leta.

Ibi bikaba byaravuye mu kutanyurwa kwagaragariye ku mbuga nkoranya mbaga, yahindutse ubwigomeke bukomeye bwuzuje abigaragambya mu mihanda yo mu mijyi yo muri iki gihugu.

Mu murwa mukuru Nairobi, ibiro bya Guverineri w’umujyi, inyubako y’ibiro by’abategetsi b’umujyi n’inteko ishinga amategeko ya Kenya, byaratwitswe ku wa Kabiri mu masaha ya nyuma ya saa sita z’amanywa.

Abigaragambya bari batangiye uwo munsi baburira ko nta kintu kimwe kiri bukorwe mu buzima bwa buri munsi bw’umujyi.

Ndetse ubwo umunsi wo ku wa Kabiri wari urangiye, waranzwe n’akajagari n’ubwo mu gihugu, akenshi Polisi igatera imyuka iryana mu maso ndetse ikananyuzamo ikarasa amasasu, nta gushidikanya ko uburakari bwinshi bw’abigaragambya bw’umviswe.

Mu gusubiza, Ruto yahisemo kutagira icyo akora ku byo abigaragambya basaba byo kureka burundu ibyo ateganya mu ngengo y’imari (ibyo kongera imisoro imwe), ahubwo na we yasunitse, mu muhate wo kugarura ituze mu gihugu.

Ruto yavuze ko imisoro mishya myinshi ari ingenzi cyane mu kugabanya umwenda wa Kenya, akayabo ka miliyari zirenga 80 z’amadolari y’Amerika, utwara iki gihugu arenga kimwe cya kabiri cy’amafaranga y’imisoro cyinjiza buri mwaka kugira ngo gishobore kugenda kiwishyura nk’uko ibitangaza makuru byo muri icyo gihugu byabitangaje.

Muri uy’umwaka, Kenya yaroroherejwe mu buryo ubwo kwishyuramo imyenda ibereyemo amahanga, byatumye ako kanya agaciro k’ishiling rya Kenya kiyongera cyane.

Ariko imipaka ku ngengo y’imari zikurikiye izindi ngamba zo kuzamura imisoro zazanywe na Ruto, zirimo nko kongera imisoro ku kwivuza no ku macumbi ahendutse.

Ndetse ku bari mu mihanda bigaragambya, hari igisubizo cya gatatu gihari ku butegetsi kirenze kugabanya serivisi cyangwa kuzamura imisoro.

Benshi begeka kuri ruswa ibibazo by’imari igihugu gifite, abariha imisoro bakagira amakenga yo kuriha iyindi misoro , mu gihe nta cyizere bafite ku gukorera mu mucyo kwa leta.

           MCN.
Tags: AtangazaKenyaKu myigaragabyoPerezida William Ruto
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Nyuma y'uko bimenyekanye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
Judith Suminwa minisitiri w’intebe wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yunze murya Tshisekedi ryo gutera u Rwanda.

Judith Suminwa minisitiri w'intebe wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yunze murya Tshisekedi ryo gutera u Rwanda.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?