Perezida w’inteko ishinga amategeko ya RDC, Vital Kamerhe yeguye, menya byinshi kuri we kuko ari mu bakoranye na Mobutu
Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe yeguye kuri uwo mwanya nyuma yigitutu yaramaze igihe ashyirwaho n’abadepite bo muri iki gihugu.
Ahar’ejo ku wa mbere tariki ya 22/09/2025, ni bwo Kamerhe yanditse urwandiko agaragaza ko yeguye ku mwanya wa perezida w’inteko ishinga amategeko ya RDC, kandi anavuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Yanavuze kandi ko ukwegura kwe kujanye n’amategeko shingiro y’inteko ishinga, ngo nk’uko biteganywa mu ngingo ya 30.
Uyu mugabo wari umaze igihe kitari kinini kuri uyu mwanya, yeguye nyuma y’aho yari amaze igihe gito ashinjwa gucunga nabi umutungo no kubangamira imikorere y’inzego za Leta.
Abadepite barenga 200 bo muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bari baheruka gushyira inyandiko hanze isaba kweguza bamwe mu bayobozi b’inteko, ngo usibye visi perezida wa mbere n’uwa kabiri.
Amakuru akavuga ko ibyo byatangijwe n’abadepite bo mu ishyaka riri ku butegetsi rya UDpS, aho banavuga ko Kamerhe adakwiye gukomeza kuyobora inteko ishinga amategeko, ngo kuko afite ibiganza byanduye.
Uyu mwanya yari yarawugiyeho mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize. Gusa ntibwari ubwa mbere Kamerhe aja kuri uyu mwanya, kuko kandi yawuyoboye muri 2006 kugeza 2009.
Binavugwa ko Kamerhe yakoranye na Mobutu Ses seko, Laurent Desire Kabila, Joseph Kabila n’ubutegetsi buriho kuri uyu munsi.
Amateka avuga ko Kamerhe yinjiye muri politiki mu 1984, akaba yari mu ishyaka rya UDPS, ryari irya Etienne Tshisekedi, se wa perezida Felix Tshisekedi.
Ahagana mu 1990 yatangiye kubona imyanya muri Leta. Kandi ngo nubwo yagiye aba mu mshyaka atavuga rumwe na Mobutu, ariko yari amushyigikiye cyane.
Igihe cya Laurent Desire Kabila, na bwo yagiye ahabwa imyanya itandukanye ya politiki.
Mu 2002 yagize uruhare runini mu biganiro bigamije guhoshya intambara yaberaga mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Mu gihe mu 2004 yamamaje Joseph Kabila ndetse anamugeza ku ntsinzi mu matora, na we atorwa kuba Umudepite i Bukavu, mu gihe muri 2006 yatowe kuba perezida w’inteko ishinga amategeko.
Bigeze muri 2009 atangira kutavuga rumwe na Joseph Kabila wari kubutegetsi icyo gihe, yavugaga ko guverinoma ye yemereye ingabo z’u Rwanda kwinjira muri operasiyo yiswe “Umuja wetu.”
Ni nabwo yahise yegura kuri uwo mwanya, bigeze mu 2011 yiyamamarije kuba perezida wa Repubulika mu ishyaka rya UNC, arastindwa ku majwi 7% yabonye.
Mu 2018 yafatanyije na perezida Felix Tshisekedi, kuko bivugwa ko yari yaramwemereye ko natsinda azamugira minisitiri w’intebe, ariko ibi ntibyakozwe. Usibye ko yahise agirwa umukuru w’ibiro by’umukuru w’igihugu.
Bigeze mu 2022, Kamerhe yarafunzwe azizwa kunyereza hafi miliyoni 48$ zari zigenewe amacumbi y’abapolisi n’abasirikare.
Ariko bidatinze yaje gufungurwa agirwa umwere, ndetse perezida Felix Tshisekedi ahita amugira minisitiri w’ubukungu.
Bivugwa ko Kamerhe abadepite bo mu ishyaka riri ku butegetsi rya UDpS, bashatse ku mwirukana kuri uyu mwanya, ngo kuko bamenye neza ko afite kuziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Ishyaka rye rya UNC, ryo rivuga ko nta kindi UDpS igamije usibye kuvana umuyobozi wayo, Vital Kamerhe muri politiki.
Uyu mugabo ari mubanyapolitiki ba RDC baharabitse u Rwanda, kuko ni umwe wakoze ibishoboka byose mu myaka irenga 30, akaruvugaho ibinyoma, ariko ikigaragara ni uko bishobora kurangira agiye mu butabera.