Perezida w’u Bufaransa yagize icyatangaza kwifungwa ry’umuyobozi wa Telegram.
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yavuze ko ifungwa ry’uwashinze urubuga rwa Telegram akaba n’umuyobozi mukuru w’urwo rubuga, Pavel Durov, bidashingiye ku mpamvu za politiki.
Tariki ya 24/08/2024 nibwo Durov yatawe muri yombi, ubwo yari amaze kugera ku kibuga cy’indege cy’i Paris mu Bufaransa, aho yari avuye muri Azerbaijan.
Inzego zishinzwe umutekano muri iki gihugu, zasobanuye ko zamutaye muri yombi kubera ibyaha bivugwa ko yarezwe n’urwego rushinzwe kurwanya ihohotera rikorerwa abana.
Iki kirego kikaba gifitanye isano no kuba telegram yaranze kuvugurura uburyo amakuru ahererekanywa ku rubuga rwayo no gukumira abarukoresha mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Ku rundi ruhande, byahwihwishije ko Durov yatawe muri yombi kubera akekwaho guhura na perezida w’u Burusiya, Vradimir Putin, ufatwa nk’umwanzi w’ibihugu by’i Burayi n’Amerika.
Umuvugizi w’ibiro bya perezida w’u Bufaransa, Dmitry Peskov, yatangaje ko ntacyo yavuga kuri aya makuru bitewe n’uko nta kintu abafunzwe Durov baravuga kuri iyi dosiye.
Ati: “Tugomba gutekereza ko bisobanuka mbere yo kugira icyo tubivugaho.”
Telegram yatangaje ko itumva uburyo Durov ashinjwa uruhare mu kubaka abantu bakoresha nabi uru rubuga, isobanura ko mu mikorere yayo yubahiriza amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi n’andi ajyanye no guhererekanya amakuru.
Perezida Emmanuel Macron ku munsi w’ejo hashize, yatangaje ko u Bufaransa bwubahiriza ihame ry’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, kandi ko ari uburenganzira bw’ibanze, asobanura ko itabwa muri yombi rya Durov ryabaye mu rwego rw’iperereza riri gukorwa n’ababifitiye ububasha.
Yagize ati: “Ifungwa ry’umuyobozi wa Telegram ryabereye ku butaka bw’u Bufaransa ryabaye mu gihe bakomeje iperereza ry’ubutabera. Ntabwo rwose ari icyemezo cya politiki . Ni ah’abacamanza kugira ngo bazafate umwanzuro kuri iki kibazo.”
Uyu muyobozi w’urubuga rwa Telegram, avuka mu gihugu cy’u Burusiya. Ariko akaba asanganwe ubwenegihugu bw’ibihugu bine birimo u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Pavel Durov amaze iminsi itatu atawe muri yombi mu gihugu cy’u Bufaransa.
MCN.