Perezida w’u Bufaransa yagize icyavuga kuri Tshisekedi wivumbuye agataha inama ya OIF itararangira.
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yavuze ko nubwo bitakunze ko ahuza perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo na perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ariko ko umubano w’ibi bihugu byombi ucyifashe nabi. Ni mu gihe Tshisekedi yivumbuye ntiyareka inama ya OIF ngwirangire ahita asubira i Kinshasa arakaye.
Ibi perezida w’u Bufaransa yabivuze nyuma y’uko Tshisekedi yari yamwigaragambijeho ataha igitaraganya inama igira iya 19 ya OIF itararangira.
Macron yavuze ko mbere y’uko Tshisekedi ataha yagerageje ku muhuza na mugenzi we w’u Rwanda gusa ngo birananirana.
Yagize ati: “Ku wa Gatanu w’iki Cyumweru namaze isaha n’igice nganira mu muhezo na Tshisekedi, mu gitondo cyo ku wa Gatandatu naho, namaranye indi saha n’igice nganira na perezida Paul Kagame. Nk’u Bufaransa na Francophonie turacyifuza gukemura iki kibazo kiri kugira ingaruka cyane kuri RDC. Turamagana twivuye inyuma urugomo imitwe y’itwaje imbunda ikora ku busugire bwa RDC.”
Perezida Emmanuel Macron yagaragaje ko umubano w’u Rwanda na RDC ucyifashe nabi, ariko ashimira imbaraga Angola yashizemo kugira ngo ibyo bihugu byombi bihoshye uwo mwuka wa makimbirane, ashimangira ko u Bufaransa bushyigikiye ibiganiro by’i Luanda bimaze igihe biba.
Ati: “Turasaba RDC n’u Rwanda kugera ku masezerano, kandi umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa bishyigikiye ziriya mbaraga zo ku rwego rw’akarere.”
Yashimangiye ko umutwe wa M23 umaze igihe urwana n’ingabo za RDC n’ingabo z’u Rwanda zishinja kuyifasha bagomba gusubira inyuma, hanyuma RDC na yo igasenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze igihe uyifasha ku rugamba.
Yashimangiye ibi avuga ko nubwo bitakunze ko ahuza perezida Félix Tshisekedi na Paul Kagame ariko ko imbaraga za buri ruhande zikenewe kugira ngo umusaruro uboneke.
Avuga kandi ko agahenge kariho karerekana ibimenyetso by’uko ibintu biri kuba byiza ugereranyije n’amezi yatambutse, ariko ko umwuka mubi wintambara ukiriho.
MCN.