Perezida w’u Burundi yakuriye inzira ku murima Bank y’isi anavuga ko u Burundi butunze.
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yashimangiye ko nta gihugu na kimwe gikize ku Isi kurusha igihugu cye, ndetse ahita anamenyesha Banki y’isi ko atagikeneye imfashanyo, kuko igihugu cye kimaze kugera ku rwego rwo kugoboka no gufasha ibihugu bikenye.
Ibi yabigarutseho ku wa 25/10/2024, ubwo yafunguraga ku mugaragaro urugomero rw’amashanyarazi rwa Kabu 16 ruri mu ntara ya Cibitoki.
Mu ijambo yavugiye muri uwo muhango yashimiye Imana ko uru rugomero rwuzuye nyuma y’igihe kirekire rwaradindiye kubera abanzi b’iterambere batifuza ko u Burundi bubona umucyo.
Yagaragaje ko ubwo yicaraga ku ntebe iruta izindi mu gihugu cy’u Burundi, yashyize imbere umugambi wo kongera amashanyarazi, ariko akomwa mu nkokora n’abayobozi batifuza iterambere.
Yagize ati: “Nsanga urugomero rwa Mpanda barariye amafaranga yose bahita bigendera. Nsanga aha Kabu 16 iri gusemba. Ni umwana wavutse batamushaka.”
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yanenze raporo ya Banki y’isi yashyize igihugu cye ku mwanya wa mbere mu bihugu bikenye ku isi muri 2024, avuga ko ibyo byakozwe n’abanzi b’u Burundi.
Iyo raporo ivuga ko mu Burundi ikibazo cyo kubura ibiribwa cyikubye hafi inshuro zibiri ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri Afrika yo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara.
Ni mu gihe abaturage bafite amashanyarazi muri iki gihugu batageze kuri 5%, kandi kubona amazi n’ibijanye n’isuku bikomeje kuba ingorabahizi.
Ndayishimiye ati: “Hari abantu bagize ishyari babonye mu Burundi nta bwaki, nta muturage uburara. Barandika mu binyamakuru, bashyira u Burundi mu bihugu 20 bifite inzara. U Burundi babwandikishije ibara ry’amaraso(umutuku) ngo nicyo gihugu cya mbere gishonje.”
Yavuze ko biteye agahinda kubona hari Abarundi barimo barwanya iterambere ry’igihugu cyabo, kandi hamwe n’abo bafatanyije, yababwiye ko umwanzi agucira icyobo, Imana ikagucira icyanzu.”
Ati: “Niba basenga shitani, nanjye nzasenga Imana turebe uzatsinda undi.”
Gusa, mu Burundi ubukene bukomeje kugira ingaruka zikomeye, kugeza aho bamwe bavuga ko bategereje urupfu kubera kubura uko babaho.
Ibiciro birahanitse cyane ku buryo kugira ngo umuntu azagure iby’ibanze nka essance, isukari, sima n’imiti bimusaba kwirya akimara.
Mu busanzwe, perezida w’u Burundi ntashaka kumva uvuga ko u Burundi bukenye, uvuze iryo jambo ahita amwita umwanzi w’igihugu.
Ndetse kandi agaragaza ko abadashaka kuvuga u Burundi neza ari Abarundi bahindutse abacakara b’u Rwanda.
Ndayishimiye yemeza ko bafashijwe n’igihugu cy’u Buhinde, ubukene bwa kemutse burundu kuva mu mwaka w’ 2015, ubwo u Burundi bwafatirwaga ibihano, ariko iki gihugu kikabugoboka mu rwego rwo kudaha agaciro imfashanyo z’amahanga.