• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, January 22, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida w’u Burundi yakuriye inzira ku murima Bank y’isi anavuga ko u Burundi butunze.

minebwenews by minebwenews
October 28, 2024
in Regional Politics
0
Perezida w’u Burundi yakuriye inzira ku murima Bank y’isi anavuga ko u Burundi butunze.
83
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida w’u Burundi yakuriye inzira ku murima Bank y’isi anavuga ko u Burundi butunze.

You might also like

Ese Wari Uzi ko Afurika Yigeze Kuba Umugabane Ukize Kurusha Indi ku Isi?Amateka, Ishema n’Inzira yo Kongera Kwiyubaka

RDC: Kobaliti Ishobora Gute Guhindura Isoko Mpuzamahanga no Guteza Imbere Abaturage?

U Bufaransa n’u Bubiligi byasabye Tshisekedi Gutangiza Ibiganiro by’Amahoro, nk’Inzira y’Amahoro Arambye muri RDC

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yashimangiye ko nta gihugu na kimwe gikize ku Isi kurusha igihugu cye, ndetse ahita anamenyesha Banki y’isi ko atagikeneye imfashanyo, kuko igihugu cye kimaze kugera ku rwego rwo kugoboka no gufasha ibihugu bikenye.

Ibi yabigarutseho ku wa 25/10/2024, ubwo yafunguraga ku mugaragaro urugomero rw’amashanyarazi rwa Kabu 16 ruri mu ntara ya Cibitoki.

Mu ijambo yavugiye muri uwo muhango yashimiye Imana ko uru rugomero rwuzuye nyuma y’igihe kirekire rwaradindiye kubera abanzi b’iterambere batifuza ko u Burundi bubona umucyo.

Yagaragaje ko ubwo yicaraga ku ntebe iruta izindi mu gihugu cy’u Burundi, yashyize imbere umugambi wo kongera amashanyarazi, ariko akomwa mu nkokora n’abayobozi batifuza iterambere.

Yagize ati: “Nsanga urugomero rwa Mpanda barariye amafaranga yose bahita bigendera. Nsanga aha Kabu 16 iri gusemba. Ni umwana wavutse batamushaka.”

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yanenze raporo ya Banki y’isi yashyize igihugu cye ku mwanya wa mbere mu bihugu bikenye ku isi muri 2024, avuga ko ibyo byakozwe n’abanzi b’u Burundi.

Iyo raporo ivuga ko mu Burundi ikibazo cyo kubura ibiribwa cyikubye hafi inshuro zibiri ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri Afrika yo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara.

Ni mu gihe abaturage bafite amashanyarazi muri iki gihugu batageze kuri 5%, kandi kubona amazi n’ibijanye n’isuku bikomeje kuba ingorabahizi.

Ndayishimiye ati: “Hari abantu bagize ishyari babonye mu Burundi nta bwaki, nta muturage uburara. Barandika mu binyamakuru, bashyira u Burundi mu bihugu 20 bifite inzara. U Burundi babwandikishije ibara ry’amaraso(umutuku) ngo nicyo gihugu cya mbere gishonje.”

Yavuze ko biteye agahinda kubona hari Abarundi barimo barwanya iterambere ry’igihugu cyabo, kandi hamwe n’abo bafatanyije, yababwiye ko umwanzi agucira icyobo, Imana ikagucira icyanzu.”

Ati: “Niba basenga shitani, nanjye nzasenga Imana turebe uzatsinda undi.”

Gusa, mu Burundi ubukene bukomeje kugira ingaruka zikomeye, kugeza aho bamwe bavuga ko bategereje urupfu kubera kubura uko babaho.

Ibiciro birahanitse cyane ku buryo kugira ngo umuntu azagure iby’ibanze nka essance, isukari, sima n’imiti bimusaba kwirya akimara.

Mu busanzwe, perezida w’u Burundi ntashaka kumva uvuga ko u Burundi bukenye, uvuze iryo jambo ahita amwita umwanzi w’igihugu.

Ndetse kandi agaragaza ko abadashaka kuvuga u Burundi neza ari Abarundi bahindutse abacakara b’u Rwanda.

Ndayishimiye yemeza ko bafashijwe n’igihugu cy’u Buhinde, ubukene bwa kemutse burundu kuva mu mwaka w’ 2015, ubwo u Burundi bwafatirwaga ibihano, ariko iki gihugu kikabugoboka mu rwego rwo kudaha agaciro imfashanyo z’amahanga.

Tags: Bank y'isiBukenyeNdayishimiyeU Burundi
Share33Tweet21Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Ese Wari Uzi ko Afurika Yigeze Kuba Umugabane Ukize Kurusha Indi ku Isi?Amateka, Ishema n’Inzira yo Kongera Kwiyubaka

by Bahanda Bruce
January 22, 2026
0
Ese Wari Uzi ko Afurika Yigeze Kuba Umugabane Ukize Kurusha Indi ku Isi?Amateka, Ishema n’Inzira yo Kongera Kwiyubaka

Ese Wari Uzi ko Afurika Yigeze Kuba Umugabane Ukize Kurusha Indi ku Isi?Amateka, Ishema n’Inzira yo Kongera Kwiyubaka Ese wari uzi ko mu bihe bya kera cyane, Afurika...

Read moreDetails

RDC: Kobaliti Ishobora Gute Guhindura Isoko Mpuzamahanga no Guteza Imbere Abaturage?

by Bahanda Bruce
January 22, 2026
0
RDC: Kobaliti Ishobora Gute Guhindura Isoko Mpuzamahanga no Guteza Imbere Abaturage?

RDC: Kobaliti Ishobora Gute Guhindura Isoko Mpuzamahanga no Guteza Imbere Abaturage? Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igihugu gifite igice kinini cya kobaliti ikoreshwa ku rwego rw’isi yose,...

Read moreDetails

U Bufaransa n’u Bubiligi byasabye Tshisekedi Gutangiza Ibiganiro by’Amahoro, nk’Inzira y’Amahoro Arambye muri RDC

by Bahanda Bruce
January 22, 2026
0
U Bufaransa n’u Bubiligi byasabye Tshisekedi Gutangiza Ibiganiro by’Amahoro, nk’Inzira y’Amahoro Arambye muri RDC

U Bufaransa n’u Bubiligi byasabye Tshisekedi Gutangiza Ibiganiro by’Amahoro, nk’Inzira y’Amahoro Arambye muri RDC U Bufaransa n’u Bubiligi byasabye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix...

Read moreDetails

Ibanga Rikomeye mu Ntambara yo mu 1990: Uko Leta ya Habyarimana Yatekereje Umugambi wo Kwivugana Perezida Museveni

by Bahanda Bruce
January 21, 2026
0
Ibanga Rikomeye mu Ntambara yo mu 1990: Uko Leta ya Habyarimana Yatekereje Umugambi wo Kwivugana Perezida Museveni

Ibanga Rikomeye mu Ntambara yo mu 1990: Uko Leta ya Habyarimana Yatekereje Umugambi wo Kwivugana Perezida Museveni Inyandiko z’iperereza zatangiye kujya ahagaragara mu myaka ishize zerekanye isura ikomeye...

Read moreDetails

Menya uko u Burundi burimo guhindura impunzi intwaro y’intambara

by Bahanda Bruce
January 21, 2026
0
Menya uko u Burundi burimo guhindura impunzi intwaro y’intambara

Menya uko u Burundi burimo guhindura impunzi intwaro y’intambara Ibibazo bya Zaïre byongeye kwigaragaza mu Karere k’Ibiyaga Bigari, noneho bigaragarira i Bujumbura, aho u Burundi busa n’uburi gusubiramo...

Read moreDetails
Next Post
Hamenyekanye ibyangiritse ubwo Israel yagabaga igitero muri Iran cyo kwihorera.

Hamenyekanye ibyangiritse ubwo Israel yagabaga igitero muri Iran cyo kwihorera.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kabila Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?