Perezida w’u Burundi yasobanuye uko yababajwe na James Kabarebe.
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko yababajwe n’umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda ushinzwe ubutwererane bw’akarere, James Kabarebe wamushinje guhamagarira Abanye-Congo kwica bagenzi babo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Hari mu kiganiro perezida w’u Burundi yagiranye na BBC, aho yakivuzemo ko Kabarebe yamusebeje ngo kandi barigeze kuba inshuti.
Muri iki kiganiro yagize ati: “Kabarebe turaziranye, twari n’inshuti. Ariko kumparabika gutya akanansebya birababaje. Biriya ni umuteguro. Ni ko bakora . Barabanza bakagusiga icyaha, bakakwambura ubumuntu mu maso y’abantu, kugira ngo nibategura abantu bazabifate nk’ibisanzwe.”
Uyu mukuru w’iki gihugu cy’u Burundi yanavuze ko leta ye, idakorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide.
Ati: “Barabeshya. Ni bimwe bavuga ngo umwanzi w’umwanzi wawe ahita aba inshuti. Ariko nta shingiro bifite.”
Yavuze kandi ko u Burundi bumaze gushyikiriza u Rwanda inkozi zibibi nyinshi zo muri icyo gihugu. Ndetse ko kandi n’ubu imipaka ifunze bari baheruka kohereza muri icyo gihugu inkozi y’ikibi yari yarahungiye i Burundi.
Avuga kandi ko aheruka kuvugana n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, akamubwira ko muri Congo u Burundi butari gufasha u Rwanda kurwanya umutwe wa FDLR.
Ndayishimiye yavuze kandi ko yasabye perezida w’u Rwanda kureka abasirikare be bakavugana n’ab’u Burundi bakabarangira aho babonye FDLR, ariko ko kugeza ubu batabikoze.
Nyamara perezida w’u Burundi yahakanye gukorana n’umutwe wa FDLR, mu gihe uyu mutwe n’Ingabo z’u Burundi basanzwe bafasha Leta y’i Kinshasa mu ntambara ihanganyemo na m23.
Imikoranire y’impande zombi inemezwa n’impuguke za LONI, muri za raporo zagiye zishyirwa hanze mu minsi ishize.
Ndetse hari n’azimwe muri izo raporo zagiye zigaragaza ko leta y’u Burundi yagiye yakira ku butaka bwayo abayobozi bakuru ba FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’i Kigali, bakaganira uko banoza imikoranire hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Bamwe bo muri abo barwanyi bakuru, hari n’amakuru avuga ko bacumbikiwe n’iyi Leta y’i Gitega(u Burundi) mu ishyamba rya Kibira.