Perezida w’u Burusiya yaganiriye n’uwa Amerika ku bibazo by’intambara.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yavuganye kuri telefone na mugenzi we wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, baganira ku ntambara ya Israel na Iran ndetse n’iyo u Burusiya burimo muri Ukraine, barebera hamwe n’icyakorwa kugira ngo zirangire burundu.
Iki kiganiro cy’aba bakuru b’ibi bihugu byombi cyabaye ku munsi w’ejo hashize ubwo Leta Zunze ubumwe z’Amerika zizihizaga imyaka 250 yikukiye ivuye mu bukoloni bw’Abongereza.
Muri uku kwizihiza uyu munsi mukuru w’iki gihugu, Trump yategetse ko akarasisi gakorwa n’abantu 6600, imodoka za gisirikare 250 mu gihe indege zo ari 50 gusa. Bitandukanye n’akandi kagiye gakorwa mbere, kuko ko kabaga karemereye aho ko kabaga karimo ibimodoka byinshi bya gisirikare n’indege zirenze izo.
Nyuma y’iryo ryizihiza umunsi w’ubwigenge, Trump yahamagaye Poutine bavugana ikibazo cya Iran ndetse n’intambara ibera muri Ukraine. Iyo u Burusiya bwashoye kuri iki gihugu.
Amakuru avuga ko Trump yagaragarije mugenzi we ibyifuzo bye, amubwira ko ashaka ko intambara ihagarara hagati y’u Burusiya na Ukraine.
Undi na we amusobanurira ko iyi ntambara igomba guhagarara mu gihe u Burusiya ibyifuzo byabwo byatumye ikora iyi ntambara byagerwaho.
U Burusiya busaba ko Ukraine itinjira mu muryango wa NATO, kuko bwo bubona kwinjira muri uwo muryango kwa Ukraine ari nko kureka umwicanyi ukomeye akinjira mu rugo rwa we rurimo abana n’ibintu byagaciro. Ubundi Ukraine yahoze ari igihugu kimwe n’u Burusiya.
Ukraine na yo ivuga ko ifite uburenganzira bwose bwokuja mu muryango ishaka, nk’igihugu cy’igenga.
Muri iki kiganiro kandi amakuru akomeza avuga ko Poutine yasobanuriye mugenzi we ko igihugu cye kiri gutegura ibiganiro bizagifasha kurangiza amakimbirane y’intambara gifitanye na Ukraine.
Hejuru y’ibyo Poutine yasabye Trump gukora ibishoboka byose ikibazo cya Iran na Israel kikarangira.
Ikiganiro cy’aba bayobozi b’ibi bihugu by’ibihangange ku isi, cyabaye mu gihe Leta Zunze ubumwe z’Amerika zavanyeho ibihano cyari cyarafatiye amabanki 6 y’u Burusiya, harimo na banki nkuru y’iki gihugu cy’u Burusiya.
Ikindi ni uko cyakozwe nyuma y’aho Amerika kandi ihagaritse inkunga ya gisirikare yageneraga Ukraine. Mu ntwaro ivuga ko itazongera kuyiha harimo misile Patriots yari ingirakamaro kuri Ukraine.
Kimwecyo, Amerika iri mu biganiro na Ukraine byuburyo yazigerwaho na ziriya ntwaro binyuze mu bihugu by’u Burayi, ngo ni mugihe ibyo bihugu bizajya bizugurira Amerika, hanyuma Ukraine nayo izifatire yo.