Perezida w’u Burusiya, yageneye ubutumwa Donald Trump agira nibyo asezeranya ku bihugu byombi.
Umukuru w’igihugu cy’u Burusiya, Vladimir Putin yashimiye Donald Trump uheruka gutorerwa kuba umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, anasezeranya ko bazagirana ibiganiro.
Bwana Vladimir Putin, ubwo Donald Trump yari akimara kongera gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri manda ye ya kabiri, yahise atangaza ko azaganira nawe mu gihe azaba yamaze kurahirira. Bikaba biteganijwe ko azarahira mu kwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2025.
Avuga kandi ko bazaganira nawe ku by’intambara yo muri Ukraine, Putin yagize ati: “Ku byavuzwe ko hari ubushake bwo kubura umubano n’u Burusiya mu kurangiza amakimbirane yo muri Ukraine, ku bwanjye ibi birasaba ubushobozi.”
Nanone kandi ubwo Donald Trump yarimo yiyamamaza, yavuze ko aramutse atowe yahita arangize intambara yo muri Ukraine mu gihe cy’amasaha 24 gusa, ariko ntiyatangaza inzira yazakoresha.
Putin muri ubu butumwa bwe yavuze kuri iyi ngingo, yagaragaje ko atazi aho byerekeza.
Abajinwe niba yazahura na Donald Trump mu gihe yabyifuza, Putin yashubije ko yiteguye kongera kubyutsa ibiganiro na Trump mu gihe yabyifuza, kandi ko yiteguye kuba bagirana ibiganiro.