Perezida w’u Rwanda, mu nama ya SADC na EAC yagaragaje ukuri ku ntambara ibera muri RDC.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko igihugu cye kidateze kuzemera ko Repubulika ya demokarasi ya Congo igicecekesha, ngo kuko iki gihugu gikomeje guteza umutekano muke u Rwanda.
Nibyo yagarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08/02/2025, mu nama yahuje abakuru b’ibihugu n’abaje bahagarariye ibihugu byabo bo muri Afrika y’iburasirazuba, EAC n’Abibigize umuryango w’ubukungu n’iterambere ry’ibihugu bya Afrika y’Amajy’epfo, SADC, ikaba yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania.
Muri iyi nama perezida Paul Kagame yavuze ko RDC idashobora gucecekesha u Rwanda ku bijyanye no kubungabunga umutekano warwo.
Yagize ati: “Congo Kinshasa ntishobora kutubwira gusa guceceka mu gihe barimo gutera ikibazo cy’umutekano muke ku Gihugu cyacu. Ntawe ushobora kutubwira ngo duceceke.”
Uyu mukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavuze ko abayobozi ba RDC n’ab’u Rwanda bagiye bavugana kenshi ku bibazo ngo bikemurwe ariko RDC ntibyumve.
Ati: “Twasabye RDC n’abayobozi bayo kuva kera, twagiye tuvugana ku kibazo cy’umutekano kandi tugasaba RDC kubikemura, ariko bakabyanga. Ntidushobora gusa n’abakanda cyangwa bagorara ibibazo. Ibibera ahari intambara ishingiye ku moko imaze igihe kinini itangiye, ihakana uburenganzira bw’amuntu hanyuma ikibasira u Rwanda. Ugomba kumenya uburenganzira bw’amuntu kandi ugatera intambwe ugakemura ikibazo.”
Perezida Paul Kagame yavuze kandi ko iyi nama ya SADC na EAC ikwiye kuba inzira nziza yo gutanga ibisubizo bihamye.
Ati: “Reka dukoreshe iyi nama mu buryo buzirikana ibyo bibazo byose, kandi tubone igisubizo kirambye.”
Yasobanuye kandi ko intambara ibera muri RDC, iki gihugu kiyishyira ku bandi ariko ko u Rwanda nta ruhare ruyifitemo.
Ati: “Iyi ntambara yatangijwe na RDC kandi nta kintu na kimwe cyaturutse ku Rwanda. Yarazanywe gusa iduterekwaho, maze dusabwa kuyigerekaho. Ntidushobora kuyigerekaho. Nta kibazo kirimo.”