Perezida Yoweri Kaguta Museveni yaciye imyenda ya caguwa mugihugu ca Uganda, avuga ko iyo myenda iba ar’iy’abantu bo kumigabane y’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika baba barapfuye.
Ibi Perezida Museveni yabigarutseho ku wa Kane ubwo yatahaga inganda zigera muri zitandatu zuzuye mu cyanya cyahariwe inganda mu gace ka Mbale.
Perezida Museveni yasabye abaturage ba Uganda kwitabira kugura ibicuruzwa bikorerwa iwabo kuko aribyo bizatuma igihugu gitera imbere.
Yakomeje avuga ko yafashe umwanzuro wo guca imyenda ya caguwa ndetse n’ibijanye n’umuriro w’amashanyarazi wakurwaga mu bihugu by’amahanga.
Ati “Muhagarike kugura imyenda ya caguwa, iyi myenda ni iy’abantu bapfuye, iyo abazungu bapfuye, bashyira hamwe imyenda yabo bakayizana muri Afrika. Rwose mumfashe duhagarike imyenda ya caguwa twitabire kugura ikorewe hano mu Uganda. Tugiye guhagarika imyenda ya caguwa kugira ngo duhe inganda zacu akazi. Uzagerageza kunyitambika ntabwo nzamworohera. Ntabwo tuzongera kwemerera imyenda ya caguwa kwinjira muri iki gihugu.”
Perezida Museveni afashe iki cyemezo mu gihe n’ubundi igihugu cye gikomeje gushyirwaho igitutu n’amahanga kubera itegeko rihana ubutinganyi riherutse kwemezwa.
Kugeza ubu nubwo amahanga ntacyo aravuga kuri iki cyemezo cya Museveni, gishobora kuba intandaro y’uko Uganda yafatirwa ibindi bihano nk’uko byagenze k’u Rwanda ubwo rwafataga umwanzuro nk’uyu wo guca caguwa.
Bruce Bahanda.