Polisi ya Uganda yatanze ubusobanuro ku mugabo wafatanywe uduhanga tw’abantu.
Igipolisi cya Uganda, binyuze mu muvugizi wacyo, Patrick Onyango yavuze ko umugabo wafatanywe ibihanga by’abantu 24 ko ashobora kuba yabikoreshaga nk’ibitambo, kandi ko ashobora gukatirwa igifungo cya burundu.
Uyu muvugizi w’igipolisi cya Uganda, bwana Godfrey Ddamulira, yavuze ko mu rugo rw’uyu mugabo wafatanywe ibihanga by’abantu, iwe bahasanze kandi ibisigazwa by’inyamanswa n’imibiri y’abantu na byo byasanzwe ahantu uyu mugabo akorera ibye by’u bupfumu.
Anavuga ko aho uwo mugabo akorera ibyo, ari mu nkengero z’u mujyi wa Kampala.
Anamenyesha kandi ko Polisi igikomeje gushakisha ko yabona ibindi bitinditindi uyu mugabo akoresha.
Uyu muvugizi wa Polisi yagize ati: “Turimo kumurega mbere na mbere hashingiwe ku itegeko ryo kwirinda no kubuza gutanga igitambo cy’umuntu kugira ibice by’umubiri w’umuntu n’ibikoresho by’igitambo cy’umuntu.”
Yakomeje agira ati: “Icyaha nikimuhama, azafungwa burundu.”
Godfrey we, avuga ko ari umuvuzi gakondo ndetse ko akoresha imiti rwatsi. Ariko ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo muri Uganda ryitandukanyije na we.
Ubu si ubwa mbere hatahurwa ibintu nk’ibi biteye ubwoba muri Uganda mu byumweru bya vuba aha bishize.
Mu kwezi gushize, Polisi yakuye ibihanga 17 by’abantu mu rusengero rwo mu karere ka Mpigi, aha ni mu ntera y’ibirometro hafi 41 uvuye mu mujyi wa Kampala.
Uko gutahura ibihanga, bivugwa ko bifitanye isano n’imihango yo gutanga ibitambo by’abantu.
Abantu bamwe bo mu bihugu byinshi byo muri Afrika bemera ko imbaraga zidasanzwe zivuye mu bice by’umubiri w’umuntu zitera ishaba(zizana amahirwe), nk’urugero kuba umukire, cyangwa umuvumo ku banzi babo.
MCN.