
President wa Afrika y’Epfo yasabye imitwe y’inyeshyamba kureka gukomeza kugaba ibitero mu burasirazuba bwa RDC.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 11.05.2023. Saa 4:35 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umukuru w’Igihugu cya Afrika y’Epfo, bwana Cyiril Ramaphosa, yavuze atunga agatoki Imitwe y’inyeshamba yitwaje Intwaro guhagarika kugaba ibitero! anasaba ko iyo mitwe n’abayitera inkunga bahita bahagarika ibikorwa bibi nkibyo bakabihagarika mumaguru masha.
President Cyril Ramaphosa yavuze ko Igihugu cye Afrika y’Epfo cyiteguye gutanga umusanzu mu bihe byose kugira ngo amahoro agerweho mu burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi bwana Cyiril Ramaphosa, abivuze mugihe umuryango wa SADC, kuruyu wambere wateraniye muri Namibiya ukaza kwemeza ko uyumuryango ugomba gutanga inkunga ya basirikare baja guhasha Imitwe y’inyeshamba yitwaje Intwaro muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo.
Gusa aha muburasirazuba bwa RDC, haringabo ninshi za Mahanga murizo harimo iza EAC(Uganda, Kenya, Sudan y’Epfo ndetse nizu Burundi) niza Monusco (Ingabo Zumuryango Wa Bibumbye).
Izingabo za Mahanga zose ntizabashe gutora umuti urambye kuko abaturage barahunga burimunsi bahunga intambara zurudaca hagati ya M23 ningabo ziri mwihuriro ryingabo za leta ya Kinshasa (FARDC, Wagner, FDLR, Nyatura Mai Mai ndetse na Wazalendo).





