
President wa Repubulika ya demukarasi ya Congo bwana Félix Antoine Tshisekedi, bakoranye Ikiganiro na mugenzi we President wa Angola, João Lourenço, barebera hamwe ko umutwe winyeshamba wa M23 n’ingabo za Republika ya democrasi ya Congo FARDC (FARDC) kobari kubahiriza ibyemezo byafatiwe i Luanda.
Muntangiriro zuyumwaka wa 2023, President Lourenço umuhuza washizweho numuryango wa Africa Yunze Ubumwe (UA) Leta ya Kinshasa numutwe wa M23 yakiriye intumwa z’uyu mutwe wa M23, bafatira hamwe umwanzuro w’uko abarwanyi bawo bahagarika imirwano, bagatangira kurekura ibice bafashe guhera ku ya 07.03.2023.
Ibiro bikuru bya President wa Congo Kinshasa, byatangaje kuri uyu wa 12.04.2023 ko aba bakuru b’ibihugu bombi bahuye, bagirana ikiganiro catwaye isaha, muriki kiganiro “Basuzumye ingingo ziri mu myanzuro ya Luanda, zirimo guhagarika imirwano kwa M23 no kurekura ibice yafashe mu buryo binyuze muntambara muri Kivu y’Amajyaruguru.”
Mugihe Tshisekedi na Lourenço baganira ga imirwano itaherukaga hagati y’ingabo za Kinshasa na M23 kuruyu wagatatu yongeye Kubura mumujyi wa Kibumba ho muri teritwari ya Nyiragongo kuri uyu wa 12.04, uyu mutwe witwaje intwaro ukaba wasobanuye ko wagabweho igitero umaze gushyikiriza ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ibirindiro wari uhafite.
Uburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo, bwatangiye kuzamo agatotsi muntangiriro zumwaka wa 2021.




