
President Félix Antoine Tshisekedi, wa Republika ya Democrasi ya Congo (RDC), aravugwaho kwiringira imbaraga z’ibihugu by’Abarabu mukurwanya umutwe wa M23.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 04.05.2023. Saa 5:35 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umutwe wagisirikare wa M23, urwanira muburasirazuba bw’ikigihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, ngowaba uri mumitwe y’inyeshamba izwiho kuba yarahahamuye leta ya Kinshasa. Ibi bibaye mugihe haramakuru yamaze kugera hanze akaba yaratangajwe nurubuga rwitwa Africa Intelligence, ruvuga ko President wa leta y’Ikinshasa koyaba ageze kure mubiganiro bimuhuza numuyobozi wa UAE aribwo bumwe bw’ibihugu bya Barabu.
Urubuga Africa Intelligence, rukomeza ruvuga ko ayamanama ahuza President Félix Antoine Tshisekedi nabayobozi b’Abarabu abera mwibanga i Kinshasa Kandi akibanda kuguha ibikoresho bya gisirikare ingabo za FARDC bizabafasha guhasha umutwe w’inyeshamba wa M23 urwanira muburasirazuba bw’ikigihugu.
Nkuko Africa Intelligence, ikomeza ibishirahanze nyuma yuko UAE izaba yahaye ibikoresho byagisirikare ingabo za Republika ya democrasi ya Congo (FARDC), leta ya Kinshasa nayo yemeye kuzaha UAE ubutunzi kamere bw’ikigihugu harimo gucukura amabuye yagaciro nkuko byamaze kumenyekana.
Kuba RDC yemeye igasezerana gutanga ayamabuye yagaciro iki gihugu cy’Abarabu , uru rubuga Africa Intelligence rwatangaje ko ibi biraje inshinga leta ya USA ndetse nibihugu by’Uburayi.
Subwambere bivugwa ko i Kinshasa hakunze kubera amanama yomwibanga aganisha kuguhasha inyeshamba zo mumutwe wa M23, icyumweru gishize Ikinyamakuru cya Rwanda Tribune, cyatangaje ko haribiganiro bikomeje kuba rwihishwa hagati ya leta ya Kinshasa nabayobozi ba Babarusiya, bikavugwa ko u Burusiya bwoba bwaremereye guha leta ya Kinshasa intwaro maze nabo bakabaha gucukura ubutare muri Katanga.
Wagner cangwa se Abacanshuro ba Barusiya bagiye kumara igihe kirenga amezi ane(4), barwanira muburasirazuba bwa Congo Kinshasa aho bivugwa ko leta ya Kinshasa yabiyambaje murwego rwokumaraho imbaraga zinyeshamba za M23 iyobowe numusirikare wirwanyi Gen Sultan Makenga, ariko ibi byabaye nkogukoza agati muntozi, ntamusaruro byahaye leta ya Kinshasa .
Kugeza ubu leta ya Kinshasa ikomeje kuvunira ibiti mumatwi ntiyemere kuganira ningabo za M23, Kinshasa yiringira imbaraga zamahanga kuruta kwiringira imbaraga z’ingabo ze.
Umunyamulenge yise umwana we ngo ni “Nzabandora.”
Reka Tubihange amaso.




